Aba bakinnyi bombi babashije kugaragara mu mukino wabaye tariki 09/03/2012, wahuje ikipe ya kabiri ya Antwerp FC n’ikipe ya kabiri ya KSK Heist. Nubwo ikipe yabo yatsinzwe ibitego bibiri kuri kimwe, abo bakinnyi ubwabo bitwaye neza.
Nirisarike wari usanzwe akora imyitozo mu ikipe ya mbere ya Antwerp FC yaje gukina iminota 90 muri uyu mukino naho Rusheshangoga ukiri gukora igeragezwa akina iminota 71 abona gusimburwa n’uwitwa Sajor Kamara.

Mu gihe Nirisarike Salomon we yarangije gusinya amasezerano muri iyi kipe, Rusheshangoga Michel we aracyakora igeragezwa.
Jacques Furaha
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|