Nirisarike na Michel bitwaye neza mu ikipe ya Antwerp FC

Nyuma y’igihe gito bageze mu Bubiligi, abakinnyi babiri b’Abanyarwanda Nirisarike Salomon na Rusheshangoga Michel babashije kwitwara neza mu mukino wabo wa mbere mu ikipe Antwerp FC.

Aba bakinnyi bombi babashije kugaragara mu mukino wabaye tariki 09/03/2012, wahuje ikipe ya kabiri ya Antwerp FC n’ikipe ya kabiri ya KSK Heist. Nubwo ikipe yabo yatsinzwe ibitego bibiri kuri kimwe, abo bakinnyi ubwabo bitwaye neza.

Nirisarike wari usanzwe akora imyitozo mu ikipe ya mbere ya Antwerp FC yaje gukina iminota 90 muri uyu mukino naho Rusheshangoga ukiri gukora igeragezwa akina iminota 71 abona gusimburwa n’uwitwa Sajor Kamara.

 Nirisarike Salomon ari kumwe na Gunther Hofmans, perezida wa Antwerp FC.
Nirisarike Salomon ari kumwe na Gunther Hofmans, perezida wa Antwerp FC.

Mu gihe Nirisarike Salomon we yarangije gusinya amasezerano muri iyi kipe, Rusheshangoga Michel we aracyakora igeragezwa.

Jacques Furaha

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka