Nigeriya itsindiye Amavubi muri Stade imbere y’imbaga y’Abanyarwanda
Kuri uyu wa Gatanu, ikipe y’Igihugu ya Nigeria yatsindiye Amavubi ibitego 2-0 kuri Stade Amahoro yuzuye igapfuka, mu mukino w’umunsi wa gatanu wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026, wanarebwe na Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame.

Wari umukino witezwemo kureba niba Amavubi akomeza kuyobora itsinda rya gatatu, cyangwa niba Nigeria ibona intsinzi yayo ya mbere muri iyi mikino.
Iminota icumi ya mbere y’umukino amakipe yombi yahanahanaga umupira neza ariko Nigeria ibikorera cyane mu kibuga cy’Amavubi. Ku munota wa cyenda w’umukino Nigeria yabonye kufura ku ikosa Simon Moses yakorewe na Mugisha Bonheur. Uyu mupira watewe na Ademola Lookman ukinira ikipe ya Napoli maze guhagarara nabi kwa ba myugariro b’Amavubi biha amahirwe Victor Osimhem watsinze igitego cya mbere cya Nigeria n’ikirenge.
Nigeria yari nziza mu minota 15 ku munota wa 18 yongeye kubona kufura yatewe n’ubundi na Ademola Lookman nkaho yatereye iya mbere ibumoso ariko yo ntiyatanga umusaruro gusa umupira ujya hanze ukozweho n’umukinnyi wa Nigeria,hahita hafatwa akaruhuko k’umunota umwe kugira ngo abayisilamu bari mu gisibo bagire icyo bashyira mu nda kuko amasaha yari yageze.

Ku munota wa 23 Ntwari Fiacre yarokoye Amavubi ashyira muri koruneri umupira wari utewe na Simon Moses nyuma yo guhererekanya neza Nigeria yari igize, koruneri itagize icyo itanga. Mu minota 30 Amavubi yimye Nigeria umupira nk’iminota ibiri ariko byose abikorera hagati kuko atinjiye mu bwugarizi bwa Troost Ekong na Calvin Bassey ngo bagerageze umunyezamu Stanley Nwabali. Ishoti rya mbere ry’Amavubi rigana mu izamu ryatewe ku munota wa 40 na Mugisha Gilbert wari umaze gusimbura Samuel Gueullette ku munota wa 39 ariko umunyezamu wa Nigeria arikuramo.

Iminota ya nyuma y’igice cya mbere Amavubi yabaye nkajya hejuru ya Nigeria yasaga nkiyasubiye hasi ,haboneka koruneri ariko itagize icyo itanga. Ku minota wa 45 hongereweho itatu maze ku wa kabiri wayo Nigeria itsinda igitego cya kabiri cyatsinzwe n’ubundi na Victor Osimhem nyuma y’amakosa yakorewe hagati mu kibuga akinjirana umupira wenyine Manzi Thierry ananirwa kumuhagarika kugeza arebanye na n’umunyezamu Ntwari Fiacre yarobye agapira yashibuye kakarangira mu rushundura,igice cya mbere cyikarangira ari 2-0.

Mu gice cya kabiri Amavubi yakinnye neza ku rusha mu gice cya mbere ariko bidatanga umusaruro na mucye mu gihe Nigeria yakinaga ituje yizigamiye ibitego bibiri. Abakinnyi nka Muhire Kevin, Habimana Yves na Ruboneka Jean Bosco bagiye mu kibuga basimbuye Hakim Sahabo, Kwizera Jojea na Nshuti Innocent. U Rwanda rwakomeje kugorwa no gukina imipira igana imbere mu gihe Nigeria yageraga kenshi imbere y’izamu nubwo nayo nta musaruro w’igitego byigeze bitanga,gusa yari ifite icyo ibitse. Kugeza ku munota wa 90 w’umukino byari bikiri ibitego 2-0 hongerwaho iminota itanu nayo yarangiye Nigeria itahanye intsinzi y’ibitego 2-0.

Gutsinda kwa Nigeria kwayifashije kugira amanota atandatu ayishyira ku mwanya wa kane mu makipe atandatu inyuma y’Amavubi afite arindwi mu gihe Afurika y’Epfo iyoboye n’amanota 10 kuko yatsinze Lesotho 2-0. Amavubi azagaruka mu kibuga tariki 25 Werurwe 2025 yakira Lesotho.


National Football League
Ohereza igitekerezo
|