Ikipe ya Nigeria bakunze kwita ‘Super Falcons’ yabonye ibitego bibiri mu gice cya mbere byatsinzwe na Azizat Oshoala ku munota wa 34 no ku wa 39 mbere yo kuruhuka.

Nigeria ifite ibikombe birindwi bya Afurika, ikaba kandi imaze kwitabira igikombe cy’isi inshuro esheshatu, yagarukanye ingufu mu gice cya kabiri, ihita itsinda igitego cya gatatu cyinjijwe na Esther Sunday ku munota wa 49.
Mukamana Clementine niwe watsinze igitego kimwe rukumbi u Rwanda rwabashije kubona mbere gato y’uko Nigeria itsinda penaliti yabonye mu mpera z’umukino ikinjizwa n’uwitwa Desire Oparanozie.

Ikipe y’u Rwanda izaba ifite akazi gakomeye mu mukino wo kwishyura uzabera muri Nigeria tariki 8/6/2014. Ikipe izatsinda nyuma y’imikino yombi izajya mu gikombe cya Afurika kizabera muri Namibia kuva tariki 11/ 10/2041.
Mu rwego rwo kwitegura uwo mukino wo kwishyura, ikipe y’u Rwanda irateganya umukino wa gicuti izakina na Ghana ubwo izaba iri mu rugendo yerekeza muri Nigeria.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ntabwo ruhago yacu yubatse neza,ninayo mpamvu nta muturage wakwizera intsinzi muminsi ya vuba aha,kuko irimo byinshi bibi byo gukosora,bibeshyeko ruhago nayo yabamo gutekinika,kandi ntabwo aribyo,nibashake abashoboye kandi barahari,ahubwo habuze ubuyobozi bwiza bwamenya ikigomba gukorwa,ntabwo abakinnyi beza baba ikigali gusa,nibatangize championna mugihugu cyose,bajye hanze ya kigali,nahubundi tuzahora dutsindwa kugeza igihe kitazwi.