Aganira n’ikinyamakuru The Nation cyandikirwa muri Nigeria, Stephen Keshi yagize ati: “Turi abanyamahirwe kuba tubashije kunganya. Nishimiye kuba ntashye nganyije kurusha uko nari kuba natsinzwe. Twakoze amakosa ariko tuzayakosora”.
Keshi yasobanuye ko Nigeria yagize amahirwe ntiyatsindwa cyane cyane ku munota wa nyuma kuko Amavubi yokeje igitutu abakinnyi ba Nigeria.
Yakomeje avuga ko abakinnyi bageze I Kigali bashaka intsinzi ariko Abanyarwanda bakabatungura. Yagize ati “bari bagiye kudutsinda cyane cyane mu minota ya nyuma”.
“Nitugera mu rugo, abasore banjye bose ndabicaza tuganire, dusubize amaso inyuma turebe ibyatubayeho mu Rwanda. Ikipe y’u Rwanda niza muri Nigeria, icyo tuzakora turakizi”; nk’uko Stephen Keshi yabyongeyeho.
Umukino wo kwishyura izabera muri Nigeria muri Kamena 2012.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|