Umutoza w’ikipe ya Nigeria, Stephen Keshi, yamaze guhamagara abakinnyi azitabaza muri uwo mukino, bakazahita bakomereza mu mwiherero bazakorera muri Nigeria mbere y’uko bakina n’u Rwanda kuri Esuene Stadium mu gace ka Calabar tariki 16/6/2012.
Mu bakinnyi Keshi yahamagaye, 26 muri bo ni abasanzwe bakina mu makipe yo muri Nigeria, hakaba harimo n’abakinnyi batanu bakina hanze ya Nigeria cyane cyane ku mugabane w’uburayi.
Mu bakinnyi Keshi yahamahaye bakina ku mugabane w’u Burayi, ntabwo hagaragaramo abakinnyi bakomeye nka Yakubu Ayegbeni, Peter Osaze Odemwingie, Joseph Yobo n’abandi.
Kuba abo bakinnyi ngenderwaho batahamagawe, ushinzwe itangazamakuru mu ikipe y’igihugu ya Nigeria Ben Alaiya yatangarije allafrica.com ko umutoza Stephen Keshi yifuje ko yatumira abandi badanzwe batumirwa cyane kugira ngo nabo bazamure imikinire yabo, kuko ngo azabakenera cyane mu mikino myinsi afite mu minsi iri imbere.
Abo bakinnyi bakina hanze ya Nigeria Keshi yahamagaye ni Ekigho Ehiosun ukina muri Turukiya, Obiora Nwankwo ukina muri Parma mu Butaliyani, Gege Soriola ukina muri Free State Stars muri Afurika y’Epfo, Nnamdi Oduamadi ukina muri Torino FC na Raheem Lawal ukinira Atletico Belaeres yo muri Espagne.
Ikipe y’igihugu ya Nigeria izatangira umwiherero tariki 6/5/2012 ikazahaguruka muri Nigeria ijya muri Perou tariki 19/05/2012 ikazakina nyuma y’iminsi ine.
Abakinnyi bakina mu gihugu Keshi yahamagaye ni:
Abanyezamu: Agbim Chigozie (Warri Wolves), Akpeyi Danie (Heartland FC), Okemute Odah (Sharks FC)
Ba Myugariro ni Papa Idris (Kano Pillars), Egwuekwe Azubuike (Warri Wolves), Oshaniwa Juwon Ayo (Sharks FC), Oboabona Godfrey Itama (Sunshine FC), Nura Mohammed (Enyimba FC),Uzochukwu Ogonna (Rangers FC), Shehu Maijema , (Wikki Tourist),Hamza Ikenna Onwuemenyi (Akwa United ), Obihoha Marcel (Gombe United).
Abakina hagati na ba rutahizamu ni Henry Uche (Enyimba FC), Uzoenyi Christantus Ejike (Rangers FC), Mba Sunday (Warri Wolves), Gabriel Ruben Shalu (Kano Pillars), Nwachukwu Obinna (Heartland FC), Kalu Uche ( Enyimba FC), Ossai Uche (Warri Wolves), Izu Azuka (Sunshine FC), Jabason Solomon (Akwa United), Imenger Barnabas (Kwara United), Hassan Hussein (Dolphins FC), Gbolahan Salami (Eyimba FC), Emma Nwachi (Dolphins FC), Pius Samson (Ranchers Bees FC).
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|