Ni uwuhe mukino ubereye Abanyarwanda?

Ubusanzwe Siporo ni kimwe mu bihuza abantu benshi, igakurikirwa na benshi, ndetse igakurura amarangamutima y’ingeri zitandukanye.

Benshi ku isi Umupira w’amaguru (Football) bawufata nka siporo ihatse izindi ku is yose, ariko bakavuga ngo agahugu umuco akandi umuco, nk’uko mu Buhinde, Pakistan… utababwiye Cricket ibindi wabyihorera.

Muri Amerika nabo, Basketball ikabanza ibindi bigakurikira, Ethiopia na Kenya bakiyumva mu gusiganwa ku maguru.

Tugarutse mu Rwanda, naho usanga abenshi umupira w’amaguru uza ku isonga, ukaba ari nawo mukino ushobora guhuriza hamwe abafana benshi, gusa ariko, benshi baribaza bati ni uwuhe mukino ubereye abanyarwanda?

Amateka atwereka ko kera imikino abanyarwanda bibonagamo ikanahuruza imbaga habagamo kumasha no gusimbuka urukiramende. N’ubwo iyi mikino igikinwa ariko ikurikirwa na bake ndetse ikanagenda biguru ntege.

Mu kumenya umukino ubereye abanyarwanda ushobora gushingira ku bintu bitandukanye, umukino ukunzwe na benshi cyangwa umukino abanyarwanda bagaragaza impano kurusha indi cyangwa se uwo begukanamo intsinzi kurusha indi.

Ibyishimo bidasanzwe byaranze abakunzi…..

Umupira w’amaguru

Nta munyarwanda wariho icyo gihe uzibagirwa ubwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda “Amavubi” yafatwaga nk’iya kabiri yitwaga “Rwanda B” yegukanaga igikombe cya CECAFA nyuma yo kuzamukira ku giceri ivuye mu matsinda, nyuma iza gutsinda Kenya ku mukino wa nyuma ibitego 3-1.

Icyakora, ibihe bishobora kuba bifatwa nk’ibyishimo by’igihe cyose, ni ubwo u Rwanda mu mwaka wa 2003 rwabonaga itike yo gukina igikombe cya Afurika cya 2004. Byari inshuro ya mbere mu mateka y’u Rwanda ari nayo ya nyuma u Rwanda ruheruka kwitabira iki gikombe.

Yari Stade Amahoro yuzuye, aherekanirwa imipira mu gihugu hose huzuye ndetse n’uturadiyo mu gihugu cyose turangurura, ku gitego cy’umutwe cya Jimmy Gatete yatsinze ikipe ya Ghana y’ibihangange nka Samuel Osei Kuffour wakiniraga Bayern Munchen, u Rwanda rwakabije inzozi z’igihe kirekire, ibyishimo bisaga abanyarwanda mu gihugu hose.

Gusa ariko usibye uwo mukino, ntihazibagirana umukino wari wawubanjirije ubwo u Rwanda rwatsindaga Uganda igitego 1-0 I Kampala, nabwo ku gitego cya Jimmy Gatete mu mukino wabayemo imvururu, byatumye Perezida wa Republika Paul Kagame ahita aboherereza indege ijya kubacyura ndetse ajya no kubakira, anifatanya n’abandi Banyarwanda mu byishimo kuri Stade Amahoro mu gicuku.

Mu bindi ntitwakwibagirwa Igitego cya Sugira muri COVID-19 cyatumye abanyarwanda basohoka mu nzu mu gihe bitari byemewe, ubwo Rayon Sports yegukanaga CECAFA iyikuye muri Zanzibar, ATRACO yegukana CECAFA muri Sudan ndetse n’ibindi bihe bitandukanye.

Amagare yaturyoheye

Uyu ni umwe mu mikino abanyarwanda bagaragaje ko bawushoboye mu myaka ishize, ndetse unaha ibyishimo abanyarwanda nyuma yo kwegukana amasiganwa atandukanye arimo nka Tour du Rwanda, La Tropicale Amissa Bongo, All African Games, Etape muri Giro d’Italia y’abakiri bato n’ibindi…

Valens Ndayisenga atwara Tour du Rwanda bwa mbere

Byari ibyishimo bidasanzwe ku Banyarwanda, nyuma y’uko iri siganwa ryari ryagizwe mpuzamahanga 2009, mu mwaka wa 2014 ni bwo umunyarwanda bwa mbere yayitwaye ari we Ndayisenga Valens. Ibi byaje gutuma na Perezida wa Republika Yakira iyi kipe ndetse anemerera uyu mukino ubufasha burimo amagare agezweho ndetse n’ibindi, uyu mukino utangira no kwigarurira imitima y’abanyarwanda

Areruya Joseph atwara La Tropicale Amissa Bongo…..

Birakomeza abanyarwanda bakomeza kwiharira iri isiganwa, nyuma baza kwerekana ko no hanze bishoboka, maze Areruya Joseph yegukana isiganwa rikomeye muri Afurika ryitwa La Tropicale Amissa Bongo rikinirwa muri Burkina-Faso, maze yakirwa nk’intwari ubwo yageraga ku kibuga cy’indege i Kanombe.

Amavubi yatsinzwe na Libya, abafana baririmba amagare

Urukundo rw’amagare rwakomeje kuzamuka, bigera n’aho ubwo ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru “Amavubi” yakinaga na Libya, abafana barimo biririmbira amagare yari amaze iminsi abaha ibyishimo mu gihe mu mupira w’amaguru byari byaranze. Aha benshi babinyujije ku mbuga nkoranyambaga bagaragaza ko amafaranga ashyirwa muri Football yagakwiye gushyirwa mu mukino w’amagare

Handball

Uyu ni umwe mu mikino umaze kugaragaza ko abanyarwanda bawufitemo impano, ushingiye n’uburyo u Rwanda rwegukana intsinzi kuva mu bakiri bato haba mu mikino y’amashuri ndetse n’amakipe y’igihugu ku rwego rwa Afurika.


U Rwanda rubona itike y’igikombe cy’isi

Muri BK Arena, ikipe y’igihugu ya Handball y’abatarengeje imyaka 18, yabimburiya abandi kuhabonera intsinzi ikomeye ubwo yabonaga itike yo kwitabira igikombe cy’isi cyabereye muri Croatia mu mwaka wa 2023.

Si ibyo gusa usibye kuba u Rwanda ruyoboye akarere ka Afurika y’I Burasizuba no hagati, u Rwanda ruheruka gukora andi mateka yo kwegukana igikombe cy’umugabane wa Afurika mu batarengeje imyaka 20, binaruha itike yo kuzahagararira umugabane wa Afurika mu gikombe mpuzamigabane kizabera mu gihugu cya Kosovo cyo ku mugabane w’i Burayi.

Volleyball

Uyu ni umukino abantu badashidikanyaho ko abanyarwanda bawushoboye kandi bawufiteho impano, mu bagabo ndetse n’abagore u Rwanda ruri mu bihugu bihagaze neza muri Afurika, aho akenshi u Rwanda mu mamarushanwa nyafurika rukunze kuza mu bihugu bine bya mbere.

Ni umukino wakunze kugira abafana benshi ubwo yajyaga yuzuza Petit Stade Amahoro mbere y’uko ivugurwa ndetse uba n’umukino wa mbere w’intoki wishyuje kandi nabwo Stade ikuzura. Nyuma yo kuvugurwa nabwo Volleyball ni umwe mu mikino yongeye kwigarurira abakunzi benshi muri Petit Stade Amahoro .

Ntiwakwirengagiza uburyohhe bw’uyu mukino mu bice bitandukanye mu minsi yashize, harimo muri Kaminuza y’u Rwanda, Club Rafiki, Gisagara mu bihe ikipe yaho imeze neza ndetse n’ahandi.

Basketball

Ni umukino kugeza ubu wavuga ko ufite ubushobozi mu bijyanye n’amikoro kurusha indi mikino myinshi mu Rwanda, ibi bikaba bituruka ku baterankunga baba abo mu Rwanda ndetse no ku rwego mpuzamahanga.

Usibye mu bihe bya Petit Stade ya mbere, uyu mukino wongeye kugira abafana benshi ubwo BK Arena yatangiraga gukinirwamo, bikubitana n’amarushanwa mpuzamahanga arimo bAL byatumye iyi nyubako yakira abasaga ibihumbi 10 ihora yuzuye.

Ibi kandi byakubitanye kandi n’ihangana ry’amakipe arimo Patriots isa nk’iyarushaga andi abafana, REG BBC ndetse n’ikipe ya APR BBC.

Muri BAL bimwe mu byishimo bikomeye ntiwabura kuvuga ku ikipe ya Patriots ubwo BAL yaberaga bwa mbere mu Rwanda, aho iyi kipe yaje kugera muri ½ itsinze ibihangange muri Afurika, bituma kandi na Perezida Kagame ayakira muri Village Urugwiro.

Athletisme

Uyu ni undi mukino nanone u Rwanda rwagiye rugaragazamo impano, ndetse abasesenguzi ba siporo benshi bakemeza ko imiterere y’u Rwanda yagakwiye gutuma u Rwanda rugira abakinnyi bakomeye cyane cyane mu gusiganwa intera ndende.

Disi Dieudonne umwe mu birango by’umukino wo gusiganwa ku maguru

Disi Dieudonne usibye kwegukana isiganwa nka Kigali Peace Marathon, ni umwe mu Banyarwanda bazamuye ibendera ry’igihugu ku rwego mpuzamahanga, aho yamenyekanye cyane mu mwaka wa 2005, ubwo yegukanaga isiganwa mpuzamahanga rihuza ibihugu bikoresha igifaransa “Jeux de la Francophonie”, imikino yabereye i Niamey muri Niger aho yabaye uwa mbere muri Metero 10,000 akaba uwa gatatu muri metero 5,000. Iki gihe Disi Dieudonne yaje kwiririmbira indirimbo y’igihugu ubwo yari yabuze.

Nyuma yahoo kandi yongeye kwegukana iri siganwa ryabereye I Beirut muri Lebanon, akomeza no kwegukan andi masiganwa akomeye arimo nka Marseille-Cassis Classique Internationale. Aha byatumye abantu benshi bakomeza kubona ko uyu mukino nawo ushyigikiwe waba mu ya mbere ishimisha abanyarwanda.

Ni uwuhe mukino w’abanyarwanda rero?

Twabanje kugaruka inyuma ngo turebe ibihe byiza imikino yacu yagiye iha abanyarwanda, ariko reka tugaruke no ku mpano.

Ubwo twakoraga iyi nkuru benshi twaganiriye, bemeze ko umukino wa Football ari wo ukunzwe na benshi, gusa harebwa ku mpano zigaragara mu Banyarwanda, bikagaragara ko imikino ishobora gushyirwamo imbaraga igatanga umusaruro ari umukino wa Volleyball, Handball, Amagare ndetse no gusiganwa ku maguru.

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka