Nyuma y’aho abatoza 52 bari banditse basaba gutoza Amavubi, hakaza kongera gukorwa ijonjora hagasigaramo abatoza umunani, kugeza ubu, abatoza batatu ni bo biteguye kwerekeza i Kigali gukora ikizamini cya Interview.
Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Nzamwita Vincent de Gaulle, aba batoza bose biteguye kuba bari i Kigali kuri uyu wa mbere, aho biteganyijwe ko uzahiga abandi azahita atangazwa akanatangira akazi.
Ati "Ku wa mbere uzabasha kuhagera afite amahirwe, utazahagaragara ubwo nta kindi, nitumara kubaha ikizami ku wa mbere hazahita hatangazwa uwatsinze, biramutse bitinze byaba, ku wa kabiri"
"Ntabwo tuje gushaka umutoza utujyana mu gikombe cy’isi ako kanya, ntitwakwifuza umutoza nk’uwa Maroc kuko tugomba kugendera ku mikoro ahari, ubu ciyo dushaka ni ukubaka ikipe y’igihugu, nk’umutoza witwa Leekens watozaga Algeria afite amateka, ariko yaducaga amafaranga menshi" Nzamwita Vincent de Gaulle aganira n’itangazamakuru
Abatoza batatu bazaba bahatana ni Antoine Hey ukomoka mu Budage, Jose Rui Lopes Aguas ukomoka muri Portugal na Raoul Savoy ukomoka mu Busuwisi.
Ibigwi by’aba batoza basigaye
1. Antoine Hey (Germany)
Ni umutoza w’imyaka ukomoka mu Budage, akaba yarakinnye mu makipe nka Fortuna Düsseldorf, FC Schalke 04, Birmingham City ndetse aza no gutoza, amakipe y’ibihugu arimo Lesotho, Gambia, Liberia ndetse na Kenya.

Uyu mudage mu minsi ishize ni umwe mu bantu bahabwaga amahirwe, ni nyuma y’aho Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryasinyanaga amasezerano y’ubufatanye n’Ishyirahamwe ry’Ubudage, ako mu bufatanye bazagirana hazaba harimo n’amahugurwa y’abatoza.
2. Jose Rui Lopes Aguas (Portugal)
Uyu mutoza ukomoka muri Portugal yabaye rutahizamu ukomeye w’ikipe y’igihugu ya Portugal aho yayikiniye imikino 31 ayitsindira ibitego 10, yanigaragaje cyane mu ikipe ya Benifica na Fc Porto, aho mu myaka 12 yakinnye yatsinze ibitego 120 mu mikino 291.

Uyu mutoza wanakoze amateka yo kujyana ikipe y’igihugu ya Cap Vert mu gikombe cy’Afurika bwa mbere, arahabwa amahirwe menshi yo gutoza Amavubi, ukurikije uko uyu mutoza yakorewe ubusesenguzi mu kiganiro cyahuje umuyobozi wa FERWAFA n’abanyamakuru.
Yagize ati "Muri bariya batatu harimo umunya-Portugal wajyanye Cap Vert muri CAN, hari umutoza wifuza gukorana n’abungiriza be, hari n’ushaka gukorana n’umunyarwanda, ubwo interview yo ku wa mbere ni yo izabitwereka, gusa muri Interview ya mbere, uyu ukomoka muri Portugal yatubwiraga ko azizanira umutoza wungirije, nidusanga uwo umwungirije azi n’akazi ko kongerera ingufu abakinnyi twazamushakira undi munyarwanda bose bagakorana nawe akabigiraho"
3. Raoul Savoy (Switzerland)

Uyu ni umutoza ufite ubwenegihugu bw’Ubusuwisi na Espagne, akaba yaranatoje ikipe y’igihugu ya Republika ya Centrafrica, atoza ndetse kandi n’ikipe ya Gambia kuva mu mwaka wa 2015, gusa uyu mutoza we akaba adahabwa amahirwe menshi nka babiri bo hejuru, gusa bitabujije ko yanatungurana.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|