Ni igikombe begukanye bagikwiriye rwose - Perezida Kagame yashimye Arsenal

Perezida Paul Kagame yashimye Arsenal yegukanye igikombe cya Shampiyona, avuga ko ari umuhigo ukomeye besheje nyuma y’umwaka w’imikino utari woroshye, bikiyongeraho ko bari bamaze imyaka 22 bagishakisha ariko ntibakibone.

Mu butumwa bwe, Perezida kagame yagize ati “Turashimira Arsenal F.C., abafatanyabikorwa bacu ba #VisitRwanda, ku kuba begukanye igikombe cya Shampiyona y’u Bwongereza (Premier League) nyuma y’umwaka w’imikino waranzwe n’ihangana rikomeye.

Perezida Kagame asanzwe ari umufana ukomeye wa Arsenal, akaba no mu bashyigikiye cyane ubufatanye bw’u Rwanda n’iyi kipe mu kwamamaza ubukerarugendo mu Rwanda, binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda.

Ikipe ya Arsenal itwaye igikombe cya Shampiyona y’u Bwongereza, nyuma y’uko Manchester City bari bahanganye itakaje amanota inganyije na AFC Bournemouth igitego 1-1.

Arsenal icyegukanye ifite amanota 82, naho Manchester City ifite amanota 78 mu gihe hasigaye umukino umwe ngo Shampiyona irangire.

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka