
Ibi uyu musore ukomoka muri Cameroon yabitangaje nyuma y’umukino w’Igikombe cy’Amahoro 2023, ikipe ya Rayon Sports yatsinzemo APR FC 1-0 kuri stade Mpuzamahanga ya Huye, ufatwa nk’uwanyuma kuri we kuko asoje amasezerano aho yavuze ko agiye kubanza kuruhuka, akazafata icyemezo nyuma.
Yagize ati "Ntabwo nari nafata icyemezo, ubu ngiye kujya mu rugo n’umuryango wanjye nduhuke nyuma nzabitekerezaho."

Leandre Essomba Willy Onana, warangije shampiyona ya 2022-2023 ari we uyoboye ba rutahizamu atsinze ibitego 16 byiyongeraho imipira itanu yavuyemo ibitego yatanze, byose yakoze mu mikino 23, abajijwe niba azakina mu Rwanda cyangwa azajya ahandi yavuze ko atari yabimenya.
Ati "Ntabwo mbizi ariko nzabitekerezaho nyuma."
Leandre Essomba Willy Onana, yageze mu ikipe ya Rayon Sports mu mwaka wa 2021 ayifasha muri shampiyona ya 2021-2022 na 2022-2023 irangiye, kuri ubu akaba ari kuvugwa mu makipe yandi ashobora kwerekezamo, arimo Simba SC yo muri Tanzania, ikinyamakuru MwanaSpoti cyo muri iki gihugu giheruka gutangaza ko ibiganiro bigeze kure.

National Football League
Ohereza igitekerezo
|