Nyuma yo gukina imikino itatu ya shampiyona ntabashe kubonamo inota na rimwe, umutoza wa AS Muhanga Nduwantare Ismail Jean Marie Vianney yamaze guhagarikwa n’ikipe kubera kutishimira umusaruro we.

Ku munsi w’ejo ni bwo ikipe ya AS Muhanga yatsinzwena Gorilla Fc, ari nawo mukino wa gatatu iyi kipe yari itsinzwe, byatumye hatangira kuvugwa amakuru ko uyu mutoza ashobora guhita asezererwa.

Mu kiganiro twagiranye na Team Manager wa AS Muhanga, yadutangarije ko ubu bamaze gufata umwanzuro wo guhagarika uyu mutoza ku nyungu z’ikipe kubera umusaruro muke, akaba agaomba kuba asimbuwe na Nzunga Thierry wari umwungirije.
Uyu mutoza Nduwantare Ismail Jean Marie Vianney wanasezerewe mu ikipe ya Gicmbi muri shampiyona ishize, yirukanywe na bwo ataratsinda umukino n’umwe, aha yaje guhita asimburwa na Banamwana Camarade gusa biza kurangira imanutse mu cyiciro cya kabiri.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|