Sugira Ernest wari umaze umwaka w’imikino wose atagaragara mu kibuga kubera imvune, yatangarije KT Radio ko kugeza ubu ameze neza, akaba yiteguye gutsinda ibitego biri hejuru ya 15 muri Shampiona y’uyu mwaka.

Yagize ati "Abafana banyitegeho umusaruro ngomba kubaha uyu mwaka kuko ubuzima bwanjye ubu bumeze neza, nkumbuye gutsinda ibitego nambaye umwambaro wa APR Fc ndetse n’Amavubi"
"Ndashaka gutsinda ibitego byinshi kandi bifatika, nkerekana ko hari umuntu wari warabuze, nkerekana ko Sugira yari akumbuwe imbere y’izamu, sinavuga ngo ibitego runaka kuko hari igihe bibura nka kuriya Cristiano Ronaldo nawe yabivuze, ariko hejuru ya 15 birashoboka"

Sugira kandi yatangaje ko agitekereza gukina hanze y’u Rwanda, ariko akazabitekereza cyane nyuma y’uyu mwaka w’imikino, kuko bisaba ko umubiri we ugomba kubanza ukongera ukamenyera gukina, nyuma akaba yazakomeza gahunda ze zo gusubira gukina hanze y’u Rwanda.

Ikipe ya APR Fc yatangiye imyitozo kuri uyu wa kabiri, aho yatangiranye n’abakinnyi 16, mu gihe hari abandi bakinnyi 10 bari mu ikipe y’igihugu Amavubi, ikaba inategereje abandi bakinnyi bashya ishobora kuzasinyisha mbere y’uko umwaka w’imikino utangira.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
sugira nanjye ndabona uzabica bigaciaka kbs