Namenye Patrick wari ugikorera Rayon Sports yarasezeye, yavuye mu biro burundu

Namenye Patrick wari Umunyamabanga Mukuru wa Rayon Sports wari umaze amezi atatu ayikorera nyamara yarasezeye muri Kanama 2024, kuri uyu wa Gatatu yavuye muri izi nshingano burundu.

Amakuru Kigali Today yamenye ni uko uyu mugabo wari watanze ukwezi kwa Kanama 2024 nk’ukwezi kwa nyuma akora mu Bunyamabanga Bukuru bwa Rayon Sports ariko bikaba ngombwa ko akomeza gufasha mu gihe ikipe yari mu mpinduka z’imiyoborere, kuri uyu wa Gatatu ari wo wabaye umunsi wa nyuma mu biro by’iyi kipe dore ko yakoze ihererekanyabubasha na Liliane Uwimpuhwe amwereka ibyo asize byose nk’umuntu agiye undi akazasigarana inshingano zo kugenzura ibiro byayo.

Namenye Patrick wari ugikorera Rayon Sports yarasezeye yavuye mu biro burundu
Namenye Patrick wari ugikorera Rayon Sports yarasezeye yavuye mu biro burundu

Amakuru akomeza avuga ko nyuma y’uyu muhango wabaye, kuri ubu Liliane Uwimpuhwe akurikizaho kwicara akabigenzura neza areba ko byuzuye koko maze akazabimurikira mu nama ya Komite Nyobozi biteganyijwe ko izaba ku wa Gatanu w’iki Cyumweru ubwo Perezida Twagirayezu Thaddé azaba yagarutse mu Rwanda dore ko muri iyi minsi ari mu rugendo rw’akazi mu mahanga.

Iyi nama kandi izanitabirwa na Namenye Patrick ubwe harebwa niba ibyo yatanze byose byuzuye ko nta biburamo, ibyo ashobora gutangira ibisobanuro cyangwa n’ibyo yakurikiranwaho mu gihe byaba ngombwa kuko nabyo bishoboka.

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru nyuma y’umukino ikipe ya Rayon Sports yanganyije na APR FC tariki 7 Ukuboza 2024, Perezida wa Rayon Sports Twagirayezu Thaddé abajijwe gahunda bafitiye Ubunyamabanga Bukuru,yavuze ko batabonye umwanya wo kubijyamo kubera imikino myinshi yegeranye bari bamaze iminsi bakina ariko ko kuri iyi nshuro babonye umwanya wo kwita cyane kuri biro ko bazabirebaho.

Namenye Patrick yagizwe Umunyamabanga Mukuru wa Rayon Sports muri Nzeri 2022, inshingano yahawe avuye ku kuyobora ibijyanye n’Ubucuruzi n’imishinga ibyara inyungu.

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nagende arekekutuvngira areke abasaza bacu biyoborere

Ishimwe clude yanditse ku itariki ya: 12-12-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka