Mvukiyehe wangiwe kwinjira mu Nteko Rusange ya Kiyovu Sports, yatumiwe mu nama yo kuyigoboka
Myukiyehe Juvenal wayoboye Kiyovu Sports hagati ya 2020 na 2023, akayivamo adacana uwaka na bamwe mu Bayovu yatumiwe mu nama idasanzwe y’iyi kipe igowe n’ibibazo by’ubukungu.

Mu ibaruwe yohererejwe, Mvukiyehe Juvenal yabwiwe ko atumiwe mu nama idasanzwe izahuza abayoboye Kiyovu Sports n’abafatanyabikorwa bayo ku wa Gatanu, tariki 11 Nyakanga 2025, aho ku murongo w’ibyigwa hazaba harimo kureba uko ikipe imeze ubu, kuganira ku iterambere rirambye n’ibindi bitandukanye.
Kugeza uyu munsi Kiyovu Sports ntabwo yemerewe kwandikisha abakinnyi bashya kuva mu mpeshyi ya 2024, kubera ibibazo ifitanye n’abari abakozi bayo yatandukanye nabo bitemewe n’amategeko bayireze.
Mu bihe bitandukanye abagiye basimbura Juvenal Mvukiyehe ku buyobozi bagiye bumvikana bavuga ko ibibazo byose ikipe ifite ariwe wabigizemo uruhare bavuga ko abenshi mu bayireze ibibazo byabo byavutse ku buyobozi bwe. Nubwo byari bimeze gutyo ariko hari n’Abayovu bavuze ko ari ngombwa ko yashyirwa hafi y’ikipe aho guhezwa.
Mvukiyehe Juvenal wahejejwe hanze mu Nteko Rusange yabereyemo amatora tariki 26 Gicurasi 2025, ntiyemererwe kwinjira aho yaberaga aheruka kumvikana avuga ko miliyoni hafi 157 Frw ikipe isabwa ngo ive mu bibazo ari amafaranga macye cyane.
Ibaruwa yose yandikiwe Juvenal Mvukiyehe
Kigali, kuwa 04 Nyakanga 2025
Amitié, Discipline, Victoire
Kuri Bwana Juvenal MVUKIYEHE
Impamvu: Ubutumire mu nama idasanzwe ya Kiyovu Sports Association
Bwana Juvenal MVUKIYEHE,
Tunejejwe no kubatumira mu nama idasanzwe izahuza Abayovu Bakuru, Abayoboye Kiyovu Sports mu bihe binyuranye n’Abafatanyabikorwa bayo izaba kuwa 5 tariki ya 11 Nyakanga 2025 saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuri Hotel Chez Lando.
Umurongo w’ibyigwa:
1. Kubagezaho isura ya Kiyovu Sports uyu munsi
2. Kuganira ku iterambere rirambye rya Kiyovu Sports
3. Ibindi
Tubashimiye urukundo n’ubwitange mudahwema kugarariza umuryango wa Kiyovu Sports.
Dukemeze dufatanye kubaka Kiyovu ikomeye irangwa n’intsinzi no gutanga ibyishimo ku bakunzi bayo.
Mugire amahoro
NKURUNZIZA David
OORTS ASSOCIATION
Kiyovu Sports Association, President
* AMITE DISCIPLINE

National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|