Djabiri uzwiho ubuhanga budasanzwe mu gutera imipira iteretse bita ‘Coup Franc’ yakinnye mu makipe akomeye nka APR FC, Atraco na Kiyovu Sport akinira ubu, ariko ntabwo yigeze agira amahirwe yo guhamagarwa n’abatoza banyuze mu Mavubi, ndetse n’inshuro nkeya yahamagawe by’ibanze (pre-selection), ntabwo yashyirwaga mu bakinnyi 18 bashobora gukina umukino.
Nyuma yo kubona ko nta cyizere agirirwa kandi yiyiziho ubuhanga, ndetse akanatangaza ko hari abakinnyi bakina ku mwanya umwe bakunze guhamagarwa kandi batamurusha ubuhanga, byaravuzwe mu binyamakuru ko uyu musore asezeye burundu mu ikipe y’igihugu, ariko nyuma Mutarambirwa aza kubeshyuza ayo makuru.
Kuri uyu wa mbere tariki 05/11/2012, nibwo inkuru y’uko Mutarambirwa yahamagawe mu ikipe y’igihugu yamenyekanye, ubwo umutoza wayo Milutin Micho yashyiraha ahagaragara abakinnyi 24 bakina mu Rwanda bagomba kwitegura umukino wa gicuti uzahuza u Rwanda na Namibia ndetse na CECAFA.
Kuba ikipe ya Kiyovu Sport yari imaze iminsi yitwara neza muri shampiyona ndetse ubu ikaba iri ku mwanya wa mbere, byatumye umutoza w’ikipe y’igihugu ahamagara bamwe mu bakinnyi bayo bamaze iminsi bigaragaza, ndetse abenshi bikaba ari n’ubwa mbere bahamagawe.
Muri abo bakinnyi hari uwitwa Gahonzire Olave ukina ku busatirizi mu ikipe ya Kiyovu Sport, akaba amaze iminsi yitwara neza akanayitsindira ibitego. Uyu musore yaje muri Kiyovu Sport avuye mu cyiciro cya kabiri mu ikipe ya Asport.
Uretse Mutarambirwa na Gahonzire, muri Kiyovu Sport kandi hahamagawe myugariro witwa Niyikiza Aimable, akaba ba we yari amaze iminsi ahagaze neza muri iyo kipe.
Mu bandi bakinnyi bataherukaga guhamagarwa mu Mavubi harimo Sina Gerome wa Rayon Sport. Uyu musore ufite inkomoko muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo ntiyahwemye kugaragaza ko ari umuhanga kuva yagera mu ikipe ya Rayon Sport.
Gusa kubera imyitwarire mibi yigeze kumuranga, byatumye umutoza Milutin Micho atamuhamagara, akaba ataragaragaye mu mikino u Rwanda rwakinnye na Nigeria, Benin ndetse na Namibia.
Nyuma yo kwigaragaza cyane muri shampiyona ndetse akaba yaranatsinze ibitego bitatu wenyine mu mukino Rayon Sport yatsinze Kiyovu Sport, byatumye umutoza Micho yongera kumuhamagara, kimwe na bagenzi be 23, ubu akaba ari mu myitozo.
Ikipe y’u Rwanda Amavubi icumbikiwe muri La palisse Hotel, ikaba ikora imyitozo kabiri ku munsi; mu gitondo na kumugoroba kuri stade Amahoro i Remera.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|