Kuri uyu mugoroba ni bwo ikipe ya Musanze yamaze kwemeza ko yasinyishije Kambale Salita Gentil, rutahizamu wakinaga mu ikipe ya Marines kuva mu ntangiriro za Shampiona y’uyu mwaka.
Kambale Salita Gentil wakiniye amakipe nka Rayon Sports, Etincelles, Singida United yo muri Tanzania ndetse na Marines, yerekeje muri Musanze aho asanze umutoza Ruremesha Emmanuel wahoze anamutoza muri Etincelles.

Kambale Salita Gentil wahoze ari Kapiteni wa Etincelles ya Ruremesha, bagiye kongera guhurira muri Musanze
Uyu rutahizamu, abaye undi mukinnyi wa gatatu ukomeye werekeje muri Musanze, nyuma y’umunyezamu Nzarora Marcel na myugariro Munezero Fisto, aba bo bakaba baravuye mu ikipe ya Police Fc
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
MUTUBARIZE IBYA BABUWA SÀMUSON NUNDI MUKINNYI BASHAKA AHOBIGEZE