Nyuma yo gukina imikino muri shampiyona ikabasha gutsindamo umukino umwe gusa, ikipe ya Musanze yamaze gufata umwanzuro wo gusezerera umutoza mukuru Niyongabo Amars ndetse na Nduwimana Pablo wari umwungirije.

Musanze yasezereye abatoza bayo kubera ibashinja umusaruro muke
Ibi bije nyuma y’aho yigeze gusabwa kubona amanota arindwi mu mikino icyenda, ariko ntabashe kubigeraho gusa akaza kuba yihanganiwe, nyuma yo gutsindwa na Heroes ibanziriza iya nyuma ku rutonde rwa shampiyona hafashwe umwanzuro wo kumusezerera.

Ubuyobozi bwa Musanze bwemeje aya makuru yo Niyongabo Amars na Nduwimana Pablo bamaze gusezererwa
Mbere y’uko uyu mutoza asezererwa amakuru menshi yemezaga ko ashobora gusimburwa na Seninga Innocent wigeze no gutoza iyi kipe mu mwaka w’imikino ushize, gusa Musanze FC ikaba itaremeza uzamusimbura.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|