Uyu mutoza Ahmed Adel aje gusinya amezi atandatu azarangirana n’iyi shampiyona nk’uko Imurora Japhet ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe ya Musanze FC yabibwiye Kigali Today.
Ati "Nitwumvikana azasinya amasezerano y’amezi atandatu azarangirana na shampiyona, bitewe n’umusaruro turebe ko twamwongera andi."

Mu magambo ye nawe umutoza Adel Ahmed ugiye gutoza Musanze FC ku nshuro ya kabiri yavuze ko i Musanze ari mu rugo.
Ati"Ndishimye cyane ,ngarutse mu rugo ,Musanze ni mu rugo rero ndishimye kubwo kugaruka hano."
Ahmed Adel yakomeje avuga ko Musanze FC yayikurikiranye ifite ikipe nziza kandi ko yizeye ko bazakora ibyiza.
Ati "Uyu mwaka ifite ikipe nziza, narababonye ubwo nari muri Gasogi United, nizeye ko tuzakora ibyiza uyu mwaka tunategure buri kimwe cyose umwaka utaha nk’uko nabiganiriye na Perezida."

Uyu mutoza yaherukaga gutoza mu Rwanda mu ntangiriro za shampiyona ya 2022-2023 atoza Gasogi United akayivamo avuga ko agiye kwivuza uburwayi iwabo mu gihugu cya Misiri, ariko nanone ntabwo ari ubwa mbere agiye gutoza Musanze FC kuko mu mwaka w’imikino wa 2019-2020 wakomwe mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19.
Kuri uyu wa Gatandatu Musanze FC kuri sitade Ubworoherane izakira ikipe ya Etincelles FC mu mukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|