Musanze: Ikipe y’abakozi b’Akarere yanyagiye iy’abapadiri 4-1
Mu mukino wa gicuti w’umupira w’amaguru wahuje abakozi b’Akarere ka Musanze n’abapadiri ba Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri kuri Stade Ubworoherane, ku wa Gatanu tariki 30 Nzeri 2022, warangiye abakozi b’akarere batsinze abapadiri ibitego 4-1.

Wari umukino uryoheye ijisho, aho abenshi mu bakinnyi bagaragaye mu kibuga, bagiye bagorwa no guconga ruhago uko bikwiye bitewe n’umubyibuho.
Umupira w’amaguru wabimburiwe n’imikino ibiri, uwa Volleyball n’uwa Basketball, aho ikipe y’abapadiri Stella VC yabanje kwihererana ikipe y’abakozi b’akarere mu mukino wa Volley ball ku maseti 2-0.
Mu mukino wa Basketball, ikipe y’abakozi b’akarere nayo yatsinze iy’Abapadiri ku manota 55 kuri 31.
Ubwo amakipe yombi yari amaze gutsindana mu mukino wa Volleyball n’uwa Basketball, ayo makipe yombi yinjiranye intego yo gushaka intsinzi mu mukino w’Umupira w’amaguru.

N’ubwo ikipe y’Abapadiri yatsinzwe uwo mukino, byagaragaye ko ariyo yari ifite abafana benshi kandi bafite ishyaka ku kibuga, aho ababikira n’abapadiri batatinye kuzamura ijwi riranguruye bafana ikipe y’abapadiri.
Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri, Mgr Vincent Harolimana, mu myambaro myiza ya siporo, ni umwe mu bashimishijwe n’uburyo abapadiri be bagiye bataka izamu ry’ikipe y’abakozi, dore ko yakunze kugaragara yahagurutse mu gihe ba rutahizamu b’ikipe ye bageraga imbere y’izamu ry’abo bahanganye.
Mu minota mike umukino utangiye, ikipe y’abapadiri yazamutse, ntibakora ikosa baboneza umupira mu rushundura, igitego cyashimishije cyane Mgr Harolimana n’abandi bari baje gufana abapadiri.

Ntabwo ibyo byishimo byatinze, kuko byabaye nko gukoza agati mu ntozi, aho ikipe y’abakozi basatiriye ikipe y’abapadiri ibitego bijyamo byisukiranya.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier wari na Kapiteni w’ikipe y’abakozi, wanigaragaje cyane muri uwo mukino, ni we watsinze igitego cy’agashinguracumu cy’ikipe y’abakozi b’akarere, itsinze 4-1.
Nyuma y’iyi mikino ngarukamwaka, yasojwe n’ubusabane hagati y’abayobozi n’abakinnyi ku mpande zombi, mu biganiro bagiranye bemeza ko imikino nk’iyi yazajya itegurwa kenshi aho kuba rimwe mu mwaka.

Ni imikino yakorewemo n’ubukangurambaga ku buzima, ubwo mu Karere ka Musanze hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’umutima, ahakozwe ibikorwa byo gupima indwara zitandukanye ku bufatanye n’Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC) n’ibindi bigo binyuranye bifite ubuzima mu nshingano.
Mu butumwa bwahatangiwe, Meya Ramuli na Prof Joseph Mucumbitsi, inzobere mu buvuzi bw’indwara zitandukanye, basabye abitabiriye iyo mikino kugira umuco wo gukora imyitozo ngororamubiri, kugabanya cyangwa kureka inzoga, kureka itabi, kureka kurya umunyu mwinshi n’ibindi bishobora kubatera indwara, basabwa kujya bitabira gahunda ya Car free day.






National Football League
Ohereza igitekerezo
|