Musanze FC yasinyishije Salim Abdalla wakiniye URA FC na Villa SC

Mbere yo gutangira shampiyona ya 2024-2025, Ikipe ya Musanze FC yasinyishije umukinnyi ukina afasha ba rutahizamu Salim Abdalla wakiniye amakipe nka URA FC na SC Villa zo muri Uganda.

Amakuru Kigali Today yahamirijwe n’umuyobozi mu ikipe ya Musanze FC mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, ahamya ko uyu musore ukina inyuma ya ba rutahizamu (nomero 10) cyangwa akaba yafasha ku mpande yasinye amasezerano y’imyaka ibiri azamugeza mu 2026 akinira mu Ntara y’Amajyaruguru nyuma y’igihe yari amaze akorana imyitozo n’iyi kipe yagombaga kuba yarasinyiye mu byumweru bibiri bishize, ariko hakazamo SC Villa yazamukiyemo yari yongeye kumwifuza byari byatumye ahindura ibitekerezo by’aho azasinya.

Musanze FC yasinyishije imyaka ibiri Salim Abdalla ukina afasha ba rutahizamu
Musanze FC yasinyishije imyaka ibiri Salim Abdalla ukina afasha ba rutahizamu

Salim Abdalla wavutse mu 2002 bivugwa ko afite inkomoko mu Rwanda binyuze kuri Papa we Salim Brek witabye Imana akagira nyina w’umwarabukazi Said Fatuma, yatangiriye gukina ruhago Kisoro muri Uganda ari naho asanzwe aba mu 2010 ari mu ishuri rya ruhago ryitwa Kisoro Young Simba Football Academy, nyuma y’imyaka ine 2014 ajya mu ishuri rya ruhago ry’ikipe ya SC Villa ari nayo yatangiriyemo gukinira amakipe makuru.

Salim Abdalla yari amaze igihe akorera imyitozo muri Musanze FC
Salim Abdalla yari amaze igihe akorera imyitozo muri Musanze FC

Nyuma yo kuba muri iyi kipe imyaka umunani gusa mu mpeshyi ya 2022 ntibumvikane ku masezerano ngo bakomezanye, yahise asinyira ikipe ya URA FC amasezerano y’imyaka ibiri yagombaga kugeza mu mpeshyi ya 2024 ariko ntabwo byakunze kuko nyuma yo kutabona umwanya uhagije wo gukina, muri Werurwe 2024 Salim Abdalla yafashe icyemezo ata akazi nta ruhushya asabye kugeza muri Kamena 2023 ubwo iyi kipe yatangazaga ko amasezerano ye yasheshwe kubera guta akazi.

Salim Abdalla yakiniye ikipe ya URA FC muri Uganda
Salim Abdalla yakiniye ikipe ya URA FC muri Uganda

Salim Abdalla wavutse tariki ya 10 Kanama 2002 kugeza ubu ku myaka 22 afite kubera impano yari afite idasanzwe Uganda yari yatangiye kumutekereza mu ikipe y’igihugu aho yakiniye abatarengeje imyaka 23.

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka