Musanze FC yasabye kurenganurwa ku gitego cyayo cyanzwe mu mukino yatsinzwe na AS Kigali
Ikipe ya Musanze FC yandikiye Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), irisaba kurenganurwa ku gitego cyayo cyanzwe ubwo yatsindwaga na AS Kigali 1-0 mu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium tariki 26 Kanama 2024.
Iki gitego cyo muri uyu mukino wari uw’umunsi wa kabiri wa shampiyona 2024-2025 cyari cyatsinzwe ku munota wa 15 na Kwizera Trésor ariko umusifuzi wa mbere wo ku ruhande Ndayisaba Saidi amanika igitambaro avuga ko yari yaraririye mu gihe abenshi bavuze ko ataribyo.
Ibi ni nabyo byatumye na Musanze FC yandikira FERWAFA ibaruwa isaba kurenganurwa aho yavuze ko uyu musifuzi yacyanze nkana.
Iyi kipe kandi yanavuze ko itishimiye icyemezo cyafashwe n’umusifuzi Murindangabo Moise wari hagati ubwo AS Kigali yatsindaga igitego cyatsinzwe na Ndayishimiye Didier, umukinnyi wayo Solomon Adeyinka yari yabanje gukorerwa ikosa rikirengagizwa.
Musanze FC igendeye kuri aya makosa ivuga ko yakorewe, yasabye ko yaba Murindangabo Moise na Ndayisaba Saidi batazongera na rimwe gusifura umukino uwo ariwo wose ugaragaramo iyi kipe kuko ngo atari ubwa mbere bayisifuriye nabi.
Gitsindwa uyu mukino kwa Musanze FC byatumye kugeza ubu mu mikino ibiri, ku manota atandatu ifitemo rimwe yakuye ku munsi wa mbere ubwo yanganyaga na Muhazi United 1-1.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|