Musanze FC na Ikirenga Art basinyanye amasezerano afite agaciro ka miliyoni 300 Frw
Ikipe ya Musanze FC na Ikirenga Art and Culture Promotion, kuwa 19 Nyakanga 2024, basinyanye amasezerano y’imyaka itanu yo kuzamura impano muri siporo afite agaciro ka miliyoni 300 z’amafranga y’u Rwanda.
Ni amasezerano yasinywe hagati y’ubuyobozi bwa Musanze FC bwari buhagarariwe na Perezida wayo, Tuyishime Placide ndetse n’ubw’iki kigo gisanzwe giteza imbere ubugeneni n’umuco ariko kuri ubu kinjiye no mu mikino.
Mu butumwa ikipe ya Musanze FC yashyize hanze yavuze ko amasezerano yasinywe kugira ngo hatezwe imbere impano za ruhago ziba muri aka Karere.
Iyi kipe yagize iti "Twagiranye amasezerano y’ubufatanye na Ikirenga Art and Culture Promotion y’imyaka itanu mu rwego rwo guteza imbere siporo n’impano za ruhago zibarizwa mu Karere ka Musanze."
Ikirenga Art and Culture Promotion yari isanzwe imenyekanisha umuco binyuze mu bugeni gusa kuri ubu ikaba yinjiye muri siporo byumwihariko ihereye mu mupira w’amaguru binyuze mu ikipe ya Musanze FC aho izashoramo arenga miliyoni 300 Frw mu bakiri bato ndetse ikajya inamenyekanisha ibyiza by’Akarere ka Musanze binyuze mu iserukiramuco itegura mbere y’ibikorwa byo kwita izina abana b’Ingagi buri mwaka.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|