Ikipe izazamuka mu cyiciro cya mbere izamenyekana mu mukino wo kwishyura uzabera i Kigali kuri Stade Mumena ku wa gatatu tariki 9/5/2012. Kugira ngo Musanze FC ikomeza mu cyiciro cya mbere, irasabwa kunganya cyangwa se n’iyo yatsindwa, igatsindwa igitego kimwe ku busa, igahita isezerera Esperance.
Kugira ngo Esperance izamuke mu cyiriro cya mbere, irasabwa gutsinda ibitego bitatu ku busa, cyangwa se ikanganya ibitego bibiri kuri bibiri hanyuma hakitabazwa za penaliti.
Mu wundi mukino wa 1/2 cy’irangiza wabaye kuri icyi cyumweru, AS Muhanga yananiwe gutsindira Gasabo United kuri Stade ya Muhanga, ubwo amakipe yombi yanganyaga igitego kimwe kuri kimwe.
Mu mukino wo kwishyura uzabera i Kigali kuri uyu wa gatatu, AS Muhanga irasabwa gutsinda byanze bikunze cyangwa se ikanganya ibitego bibiri kuri bibiri kugira ngo yizere kugaruka mu cyiciro cya mbere. Gasabo United yo irasabwa kunganya ubusa ku busa igahita ibona itike yo kujya bwa mbere mu cyiriro cya mbere.
Musanze na AS Muhanga zikunze kuzamuka mu cyiciro cya mbere ariko ntizihatinde, kuko n’umwaka ushize aya makipe afashwa n’uturere twa Musanze na Muhanga yakinaga mu cyiciro cya mbere ariko kugumamo birananirana.
Esperance ya Kimisagara na Gasabo United ikorera Kacyiru yo ni amakipe mashya, arimo gushakisha uko yakina bwa mbere mu cyiciro cya mbere, gusa nayo aracyafite amahirwe yo kugera kuri izi nzozi.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Uturere ni tugabanye amafaranga bashora mu mupira w’amaguru, bashishikazwe n’iterambere ry’abaturage n’imibereho myiza. usanga abaturage batagira umuriro, amazi meza, amavuriro, amashuiri; ariko ugasanga abayobozi b’akarere bibereye mu kwishakira abakinnyi n’abatoza bahemba amafaranga atagira ingano. Leta nigire icyo ibikoraho kuko bimaze gukabya kuko ubu umuturage agira ikibazo mu buyobozi bw’ibanze, bakamubwira ngo nabanze atange umusanzu w’ikipe y’akarere!!