Abenshi mu bakinnyi banze kwitabira imyitozo ni abakinnyi bakomoka hanze y’u Rwanda biganjemo Abarundi n’abakomoka muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo.
Abo bakinnyi bavuga ko impamvu nyamukuru ari ikibazao cy’umushahara utabonekera igihe kuko shampiyona yahagaze Rayon Sport ibafitiye ibirarane by’amezi abiri.
Umutoza wa Rayon Sport, Jean Marie Ntagwabira, avuga ko ubuyobozi bwa Rayon Sport bwahaye abo bakinnyi amafaranga y’ukwezi kumwe muri ayo abiri, banabasezeranya ko n’andi asigaye azaboneka vuba ariko bamwe muri abo bakinnyi baje kuyafata barangije bisubirira mu bihugu bakomokamo.
Karim Nizigiyimana ‘Makenzi’ wari kapiteni w’iyo kipe ni umwe mu bakinnyi bahawe ayo mafaranga ahita yisubirira i Burundi mu gihugu cye cy’amavuko, aho yasanze bagenzi be Ndayisaba Tambwe Floribert, Hamis Cedric na Mbanza Hussein na bo bakaba baranze kugaruka mu myitozo ya Rayon Sport.
Ubu abakinnyi bakomeye Rayon Sport igenderaho basigaye ni abakinnyi bake b’abanyarwanda na Fuadi Ndayisenga ukomoka i Burundi. Abandi bakinnyi iyi kipe isanzwe igenderaho banze kugaruka mu myitozo ndetse bikaba bivugwa ko bamwe muri bo batangiye no kwishakira andi makipe bajya gukinira.
Ibi bibazo by’ubukungu bije mu gihe Rayon Sport yari imaze igihe gito ibonye umufatanyabikorwa, Albert Rudatsimburwa, wari yarayijeje kujya ayifasha mu guhemba abakinnyi n’ibindi byose byatuma itera imbere.
Rayon Sport ifite abafana benshi mu Rwanda ariko ikunze kurangwa n’ibibazo by’ubukungu by’urudaca. Imaze iminsi iri mu biganiro na sosiyete y’itumanaho, Tigo, kugirango izajye iyitera inkunga. Ubuyobozi bw’iyi kipe bwadutangarije ko gukorana na Tigo bizatangira mu kwezi kwa mbere umwaaka utaha kuko ibisabwa byose impanze zombi zamaze kubyumvikanaho.
Mu gihe shampiyona yari yarahagaritswe kugira ngo ikipe y’igihugu yitegure CECAFA, Rayon sport ntiyakoze imyitozo mu gihe andi makipe yo yitozaga ndetse na nyuma y’aho Amavubi aviriye muri CECAFA abakinnyi bake nibo bagaragaye mu myitozo.
Shampiyona y’umupira w’amaguru mu rwanda igeze ku munsi wa karindwi. Rayon Sport iri ku mwanya wa gatanu ikaba ifite amanota 14.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|