
Sosiyete ya WorldRemit isanzwe imenyerewe muri serivisi zo kohererezanya no kwakira amafaranga ni yo yashyizeho ubu buryo, nyuma yo gusinyana amasezerano na Kwesé TV, mu rwego rwo kumenyekanisha ibikorwa bya yo.
Muri urwo rwego abafana bakoresha serivisi za WorldRemit bashobora kuzajya bahabwa agera ku bihumbi 850Frw muri iyi minsi y’igikombe cy’isi, mu gihe baba bohereje cyangwa bohererejwe amafanga.
Joseph Hundah, umuyobozi wa Econet Media ari nayo ifite Kwesé TV, yavuze ko babikoze mu rwego rwo gufasha abatuye umugabane wa Afurika gukomeza kwishimira imikino y’Igikombe cy’isi.
Yagize ati “Nk’ikigo cy’itangazamakuru gikorera ku mugabane wa Afurika bizatuma abantu barushaho kwitabira kureba iyi mikino”
WorldRemit ikora ihererekanya ry’amafaranga inshuro zigera kuri miliyoni imwe buri kwezi kandi izo nshuro nyinshi zikorerwa ku mugabane wa Afurika.
Ismail Ahmed umuyobozi wa WorldRemit yavuze ko gukorana na Kwesé bizagira ingaruka nziza kuko iha abantu bose kwishimisha muri iyi mikino.
Ati “Umupira w’amaguru ni ururimi isi yose ihuriyeho, Kwesé nayo irimo gufasha abantu benshi gukurikirana uwo mukino ukurikirwa cyane ku isi. Natwe twawukoresheje kugira ngo tumenyeshe abatuye ku mugabane wa Afurika ibijyanye na serivisi zacu zihendutse.”
Iyi sosiyete ikorera i Londres mu Bwongereza, ikoreshwa cyane n’abimukira babasha kuzigamira imiryango yabo yasigaye muri Afurika.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|