
Ni amatora yabereye mu Nteko rusange isanzwe yabaye kuri uyu wa Gatandatu, maze asiga Munyantwali Alphonse wari Perezida w’ikipe ya Police FC ari na yo yiyamamaje aturukamo, ari we atorewe kuba Perezida wa FERWAFA, atowe ku majwi 51 mu gihe abatoye oya babaye bane (4) naho ijwi rimwe rikaba imfabusa.
Ku mwanya wa Visi Perezida wa mbere ushinzwe Imiyoborere n’Imari, hatowe Habyarimana Marcel Matiku, wari umaze iminsi 39 ari we uyoboye inzibacyuho ya FERWAFA, akaba yatowe ku majwi 51, oya zikaba eshanu.

Mugisha Richard yatorewe kuba Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Tekinike, aho yagize amajwi 52, naho oya zikaba zabaye enye (4).

Uko indi myanya yatorewe:
– Madamu Rwakunda Quinta, yatorewe kuba Komiseri ushinzwe kumenyekanisha Ibikorwa no gushaka Inkunga.

– Rugambwa Jean Marie yatorewe kuba Komiseri ushinzwe Imari.
Abatowe bose bakaba bazafatanya kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda mu gihe cy’imyaka ine iri imbere.



National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Turabishimiye abayobozi batorewe kuyobora ferwaf gusa ducyeneye kubonana amavubi mugikombe.cyisi nicyo tubifuzaho.