Munyakazi Sadate nyuma yo guhagarikwa ati “Ibyiza biri imbere”

Munyakazi Sadate wari umuyobozi w’Ikipe ya Rayon Sports yagize icyo atangaza nyuma yo kumuhagarika kuri uwo mwanya kimwe n’abandi bose bagaragaye mu makimbirane yo muri Rayon Sports.

Munyakazi Sadate
Munyakazi Sadate

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Munyakazi yagize ati “Mfashe uyu mwanya nshimira abo twabanye mu rugendo rwo kubaka Rayon Sports y’umwuga kandi ikorera mu mucyo. Ntabwo byoroshye ariko byari bikwiye.”

Yongeyeho ati “Icyo nsabye umukunzi wa Rayon wese ni uguharanira ubumwe bwacu kandi tukazashyigikira ubuyobozi bushya kugira ngo bwuse ikivi cyatangiwe.”

Ati “Moise yambukije aba Israeli inyanja itukura ariko ntiyageze mu gihugu cy’isezerano, gusa yakirebesheje amaso ye, ibyiza biri imbere.”

Munyakazi Sadate yasoje ubutumwa bwe agaragaza ko azakomeza gushyigikira ikipe ya Rayon Sports.

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Sadate yakoze ibikwiye rwose nagende aruhuke nintwari ya rayons sport

elyse yanditse ku itariki ya: 24-09-2020  →  Musubize

Sadate yakoze ibikwiye rwose nagende aruhuke nintwari ya rayons sport

elyse yanditse ku itariki ya: 24-09-2020  →  Musubize

SADATEWE URABEHOKBX UTAGUSHIMASINZIUKO YABA ATEYE

KATARUGAMBADIDAS yanditse ku itariki ya: 23-09-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka