Mukura yategereje Kiyovu ku kibuga iraheba

Umukino wa 24 wa shampiyona wagombaga guhuza Kiyovu Sport na Mukura VS tariki 12/05/2012 ntiwabaye kuko Kiyovu itabonetse ku kibuga cya Kamena kandi nta mpamvu zatumye Kiyovu itaboneka ku kibuga zamenyekanye.

Nubwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ritari ryatangaza icyemezo kigomba gufatirwa ikipe ya Kiyovu, umutoza w’ikipe ya Mukura we afite icyizere ko Kiyovu igomba guterwa mpaga akegukana amanota atatu.

Umutoza Okoko yagize ati « kuri njyewe twaronse amanota atatu, biranshimishije tubonye amanota atatu tutiyushye akuya kandi n’ubundi n’iyo iza gukina twari kuyitsinda. »

Abafana bategereje Kiyovu amaso ahera mu kirere.
Abafana bategereje Kiyovu amaso ahera mu kirere.

Biteganyijwe ko icyemezo kuri uyu mukino kizashyirwa ahagaragara n’ishyirahamwe ry’umukino w’amaguru mu Rwanda byibuze nyuma y’iminsi itatu.

Uyu mukino nuramuka wemejwe ko ari mpaga, Mukura izaba igize amanota 45 biyongerera amahirwe yo kuza mu makipe ane ya mbere ari nacyo umutoza wayo yifuza.

Jacques Furaha

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ok ni ukwirarira ni uko itaje ngo turebe ko badakina kakahava

yanditse ku itariki ya: 14-05-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka