Mukura yasezerewe mu gikombe cy’Amahoro

Mukura Victory Sport yasezerewe na AS Kigali mu gikombe cy’Amahoro iyitsinze ibitego bitatu ku busa mu mukino wa ¼ wo kwsihyura wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuwa gatandatu tariki 23/06/2012.

Mukura yari ifite intego yo kwegukana igikombe cy’amahoro nyuma y’aho iburiye icya shampiyona, yatsinzwe hakiri kare, kuko iminota 45 y’igice cya mbere yarangiye AS Kigali ifite ibitego bitatu ku busa bwa Mukura.

Jimmy Mbaraga watsinze bibiri na Habyarimana Innocent ni bo bahesheje intsinzi AS Kigali. Nubwo Mukura yashakishije uko yabona igitego, umukino warangiye AS Kigali itsinze ibitego 3 ku busa, ihita icisha itike yo kuzakina ½ cy’irangiza.

Umukino ubanza wabereye ku kibuga cya Mukura i Huye, warangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.

Gutsindwa no gusezererwa na AS Kigali bishobora kugira ingaruka ku mutoza mushya wa Mukura Emmanuel Ruremesha, kuko ubwo yahabwaga gutoza iyi kipe yasabwe ko yazegukana igikombe cy’Amahoro. Amasezerano y’igihe gito yari yasinye agomba kurangirana n’igikombe cy’Amahoro.

Kuri gahunda, biteganyijwe ko AS Kigali izakina n’ikipe izarokoka hagati ya Police FC na Marine. Bigaragara ko AS Kigali ishobora cyane kuzahura na Police FC, kuko Police yanyagiye Marine ibitego 5 kuri 1, bivuze ko ifite amahirwe menshi yo gukomeza muri ½ cy’irangiza.

Mu yindi mikino yo kwishyura iteganyijwe kuri icyi cyumweru tariki 24/06/2012, Rayon Sport irakina umukino wo kwishyura na Kiyovu kuri Stade Amahoro. Umukino ubanza Rayon Sport yari yatsinze Kiyovu igitego kimwe ku busa.

Kuri icyi cyumweru kandi Police FC irakina na Marine FC umukino wo kwishyura ubera kuri Stade Mumena.

APR FC irakina umukino wo kwishyura na SEC, gusa APR nk’ikipe iheruka gutwara icyo gikombe ifite amahirwe yo gukomeza muri ½ cy’irangiza kuko yatsinze SEC ibitego 3 kuri kimwe mu mukino ubanza na wo wabereye kuri Stade Amahoro.

Mu gihe APR yakomeza muri ½ cy’irangiza, izakina n’ikipe irokoka hagati ya Rayon Sport na Kiyovu Sport.

Imikino ibanza ya ½ cy’irangiza izakinwa tariki 27/06/2012, iyo kwishyura ikinwe tariki 30/06/2012. Umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu n’umukino wa nyuma izakinwa tariki 04/07/2012.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka