Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri ni bwo Mukura yakoze imyitozo ya mbere muri Afurika y’Epfo, ari nayo ya nyuma muri rusange, bakaba, bayikoreye aho bazakinira kuri Bidvest Stadium, Stade y’ikipe ya Bidvest Wits.

Umutoza w’ikipe ya Mukura Haringingo Francis, yatangaje ko abakinnyi bafite icyizere cyo kwitwara neza kuri uyu mukino, mu gihe imvura yaba itabatengushye ngo yangize ikibuga
Yagize ati "Ikibuga ni cyiza, imvura idukundiye ntigwe ejo byazatubera byiza, abakinnyi bameze neza, nta mukinnyi n’umwe ufite ikibazo, twabasabye ko bakora ibishoboka bakitwara neza mu mukino ubanza, ku buryo wo kwishyura tuzabona itike yo gukomeza mu kindi cyiciro"
Uyu mukino wa Mukura na Free State Stars, uraba kuri uyu wa Gatatu ku i Saa Cyenda zuzuye ku isaha ya Kigali na Johannesburg, umukino wo kwishyura ukaba uteganyijwe kuri Stade Huye nyuma y’icyumweru kimwe.





National Football League
Ohereza igitekerezo
|