
Mu mikino itanu y’ibirarane bya shampiyona Mukura imaze gukina ibiri aho yatsinzwe na Police 3-2 mbere yo kwihimurira ku ikipe y’Amagaju iyitsinda 2-1, ikaba ikomereje mu majyaruguru gukina na Musanze FC umukino uzabera kuri Stade Ubworoherane kuri uyu wa gatatu saa cyenda n’igice.
Mu bakinnyi Mukura yazamukanye i Musanze kuri uyu wa kabiri ntiharimo Nkomezi Alex, Ndayishimiye Christophe na Mutebi Rachid umaze imisni avugwaho ubusinzi bukabije.
Umutoza Haringingo Francis yatangarije KT Sports ikiganiro cy’imikino kuri KT Radio ko aba bakinnyi bafite ibibazo by’imvune gusa amakuru agera kuri Kigali Today nuko Mutebi Rachid yasizwe kubera ubusinzi ndetse ikipe ikaba yafashe icyemezo cyo kumwirukana n’ubwo itarabyemeza.
Uyu rutahizamu ukunze kugaragara yasinze aherutse guhagarikwa kubera kunywa inzoga nyinshi nyuma aza guzaba imbabazi asubira mu ikipe ariko ntibyamubuza kongera kuvugwaho ubusinzi kugeza aho ikipe ifatiye icyemezo cyo kumwirukana.
Ku rutonde rwa shampiyona Mukura imaze gukina imikino 12, iri ku mwanya wa gatatu inyuma ya APR na Rayon Sports ziyoboye aho ifite amanota 29.
Ku rundi ruhande Musanze igiye gukina uyu mukino iri ku gitutu nyuma y’imikino itanu yose idatsinda ikaba iri ku mwanya wa 13 n’amanota 12 mu mikino 14 imaze gukina.
Mu nikino itanu iheruka guhuza aya makipe Mukura yatsinzemo ibiri banganya indi ibiri mu gihe Musanze yatsinze umwe.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|