
Kuri uyu wa Gatandatu kuri Stade ya Huye ni bwo hakinwe imikino ya nyuma y’igikombe cy’Amahoro cya 2023, aho uwabanje ari uwo guhatanira umwanya wa gatatu wahuje ikipe ya Mukura VS na Kiyovu Sports guhera i Saa Sita z’amanywa.


Muri uyu mukino amakipe yombi yari afite abafana bake, igice cya mbere cy’umukino cyarangiye amakipe yombi nta n’imwe ibashije kureba mu izamu.


Mu gice cya kabiri cy’umukino izi mpande zombi zagerageje gushaka igitego ariko bikomeza kugorana. Ubwo umusifuzi yari amaze kwerekana umunota umwe w’inyongera, ikipe ya Mukura yahise ibona igitego cyatsinzwe na Hakizimana Zuber.
Ku munota wa nyuma Kiyovu Sports yabonye koruneri ariko ntihagira icyavamo, umukino urangira Mukura yegukanye umwanya wa gatatu ku ntsinzi y’igitego 1-0.




National Football League
Ohereza igitekerezo
|