
Mukura VS yatije Samuel Pimpong muri Albania
Amakuru Kigali Today yamenye ni uko uyu musore wageze muri Mukura VS mu mpeshyi ya 2023, yatijwe FC Shiroka ikina icyiciro cya mbere muri Albania mu gihe cy’umwaka umwe n’igice, ariko hakabamo ingingo yo kuzagurwa mu gihe yitwaye neza.
Kigali Today kandi yamenye ko mu kwezi k’Ukuboza 2024, Samuel Pimpong w’imyaka 25 y’amavuko yari yarongereye amasezerano y’imyaka ibiri muri Mukura VS, aho ubu ayifitiye azamugeza mu mpeshyi ya 2027 ari umukinnnyi wayo.
Uku gutizwa gukubiye mu bufatanye bw’igihe kirekire buri hagati y’ikipe ya Mukura VS na FC Shiroka, aho amakipe yombi azajya akorana mu kuzamura ndetse no guteza imbere impano z’abakinnyi.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|