Ni amasezerano iyi kipe yasinye mbere yo gukina umukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona irakiramo Rayon Sports mu isaha ya saa cyenda zuzuye.

Nk’uko byasobanuwe na Perezida wa Mukura VS Nyirigira Yves yavuze ko mu byo ikipe izungukira muri aya masezerano azamara imyaka itatu harimo amafaranga azatuma bagira ayo bazigama bakaba bayagura abakinnyi.
Yagize ati "Ikintu aje kudufasha ni mu bushobozi,icyerekezo twihaye cyo gutwara igikombe mu myaka itatu ntabwo wakigeraho udafite ikipe ikomeye.
"Amasezerano afite agaciro ka miliyoni 105 Frw mu myaka itatu arimo kudufasha gutegura imikino bacumbikira ikipe bizatuma tugira ayo tuzigama dushobora kuba twaguramo n’abakinnyi bakomeye."

Ijanisha riri hejuru ry’amafaranga azagendera mu gufasha ikipe mu gihe cyo kwitegura imikino bayicumbikira,kuyigaburira ndetse no kuyifasha kubona uko bakora imyitozo yongera imbaraga z’umubiri.


Mukura VS mu mikino itandukanye izajya ikina ku mwambaro wayo hazajya haba hariho izina ry’uyu muterankunga ku kuboko mu rwego rwo kumufasha kumenyekanisha serivisi nawe atanga.

Mukura VS isanzwe ifite abaterankunga barimo Volcano,Hyundai,Akarere ka Huye. Iyi kipe mbere yo gukina na Rayon Sports iri ku mwanya wa kane n’amanota 39 mu mikino 24.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Twishimiye abo baterankunga Imana ibahe umugisha rwose. Mukura na yo rero ayo mahirwe ntiyapfushe ubusa nitwereke umukino usukuye Kandi nayo ijye itwara igikombe cya championat. Mukomeze kugira Pasika nziza.