
Muri uyu mukino wabereye kuri Stade ya Shikan Castle Stadium Mukura yatangiye yugarira nyuma iza gufungura ishaka igitego ariko ntibyayikundira umukino urangira banganyije 0-0.
Mukura yari yageze muri iki kiciro cya kabiri mu gikombe cya CAF Confederation cup isezereye ikipe ya free state Stars yo muri Afurika y’epfo ku giteranyo cy’igitego kimwe ku mikino yombi.
Francis Haringingo utoza ikipe ya Mukura yari imaze imyaka 18 idasohokera igihugu mu marushanwa nyafurika yatangaje ko hari ikizere cyo kwitwara neza nyuma yo kunganyiriza hanze.
Mukura izagera mu Rwanda ku munsi w’ejo ku wa mbere ku isaha ya 15h10.
Biteganijwe ko umukino wo kwishyura hagati y’impande zombi uzaba taliki ya 22 Ukuboza 2018,ukabera kuri Stade Huye.
Uko iyindi mikino ibanza yabaye kuri uyu wa gatandatu yagenze .
Al Hilal Al Ubayyid 0-0 Mukura VS
Kariobangi Sharks 0-0 Asante Kotoko SC
El Masry SC 0-2 Salitas FC
DC Motema Pembe 1-1 FC San Pedro
USM Bel Abbes 0-0 Enugu Rangers
RS Berkane 3-0 Ittihad Tripoli
Ahli Tripoli 1-1 New Star
Etoile Sahel 3-0 Stade d’Abidjan
KCCA FC 3-0 Mtibwa Sugar
Green Eagles 0-0 NA Hussein Dey
Zamalek SC 7-0 CotonTchad
CS Sfaxien 4-1 Green Buffaloes
Kaizer Chiefs 3-0 Elgeco Plus

National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|