Abo bakinnyi baguzwe na mukura ni Nkomezi Alexis ukina hagati wakiniraga As Kigali na myugariro Hatungimana Basile wakinaga mu ikipe ya Espoir bose bakaba basinye imyaka ibiri.

Umunyamabanga w’ikipe ya Mukura Niyobuhungiro Fidele yahise atangariza Kigali Today ko aba bakinnyi aribo ba nyuma iyi kipe iguze kuko ngo abaguzwe bahagije.
Ati”nibyo Nkomezi na Basile badusinyiye imyaka ibiri bakaba ari nabo ba nyuma basinye turumva abo twaguze bahagije igisigaye ni ugutegura shampiyona”
Niyobuhungiro ariko yongeyeho ariko ko abakinnyi bakiri bato bo mu ngimbi za Mukura bo bashobora kongerwamo n’abandi bakinnyi bakiri bato bakifuza kuza kurererwa muri iyi kipe Atari abaguzwe amafaranga.
Ikipe ya Mukura mbere y’aba bakinnyi yaguze abandi barimo Mutebi Rachid wakiniraga Gicumbi,Duhayindavyi Gael,Nshimiyimana David,Iragire Said bose bavuye mu gihugu cy’I Burundi kongeraho umutoza mushya Haringingo Christian watozaga Vital’o basabye gutwara igikombe cy’amahoro no kuza mu makipe ane ya mbere.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|