Mukura VS ishobora kudakomeza shampiyona
Nyuma yuko ikipe ya Mukura VS ifatiwe ibihano n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA) birimo no kutagura abakinnyi, bitewe n’ideni ifitiye umutoza Djilali Bahlou wirukanywe hadakurikijwe amasezerano yari yagiranye nayo, iyi kipe yasabye Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) kuyifasha kwishyura iri deni kuko ishobora no kuva muri shampiyona.

Mu ibaruwa yanditswe tariki 22 Kanama 2022 igasinywaho na Perezida wa Mukura VS, Maniraguha Jean Damascene, iyi kipe yandikiye umuyobozi wa FERWAFA, ivuga ko ifite ideni ry’ibuhumbi 46,000 by’Amadolari ya Amerika (angana na miliyoni 47,495,874 Frw) yaturutse, ku wahoze ari umutoza wayo Djilali Bahlou wagiye kuyirega muri FIFA, kandi ikaba itarashoboye kwishyura kubera icyorezo cya Covid-19 bityo kugeza ubu, iri deni rikaba ritayemerera kugura abakinnyi baturuka hanze y’u Rwanda ndetse n’imbere mu gihugu bityo ikaba ikeneye ubufasha.
Iyi baruwa ikomeza ivuga ko Mukura VS yandikiye FIFA iyisaba kwishyura iri deni mu byiciro ariko ikabyanga ishimangira ibihano byayifatiwe.

Mukura VS ikomeza ivuga ko kubera ibibazo by’ubukungu yagize na n’ubu bitari byacyemuka, isaba FERWAFA kuyifasha ikayishyurira iri deni hanyuma nayo ikajya iyishyura buhoro buhoro, ideni rizaba ryishingiwe n’Akarereka Huye nk’umuterankunga mukuru wayo.
Mukura VS yari ifite abakinnyi 13 ku mukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona, yatsinzwemo na Gasogi United igitego 1-0, muri iyi baruwa yamenyesheje FERWAFA ko mu gihe batafashwa kwishyura iri deni idafite ubushobozi bwo gukomeza gukina shampiyona, kuko kugeza ubu ifite abakinnyi 14 ndetse inasaba ko yakorerwa ubuvugizi ikemererwa kwandikisha abakinnyi bayo bashya yari yaguzwe mu gihe gito gishoboka.

Byagenze gute ngo Mukura VS yisange muri ibi bibazo?
Umunya-Algeria Djilali Bahlou ufite ubwenegihugu bw’u Bufaransa, yagizwe umutoza wa Mukura VS mu kwezi k’Ukwakira 2020, asinyana nayo amasezerano y’imyaka ibiri yagombaga kuyitoza ariko nyuma yo kunanirwa gutsinda umukino n’umwe mu mikino itatu (3) ya mbere ya shampiyona ya 2020-2021, amaze gutsindwa na Kiyovu Sports 3-1, akanganya na Sunrise 0-0 akongera gutsindwa na AS Kigali 2-1, mu gihe ariko iyo shampiyona yari yatangiye nayo yahise isubikwa kubera ubwiyongere bwa Covid 19 mu Rwanda.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
DUKUNDA MUKURA
Bamwirukaniraga iki!? Barahubutse bagombaga kwita kungaruka bazahura nazo