Mukura VS irimo kumvikana na Opoku Mensah watumye ihanwa
Mukura VS yahanishijwe kutagura abakinnyi bashya na miliyoni 11,300,000Frw kubera gutandukana bidakurikije amategeko na Opoku Mensah wayikiniye, irimo kuganira na we nanone ngo abe yagabanya amafaranga ku bwumvikane.

Mu kiganiro yahaye Kigali Today, umuvugizi w’ikipe ya Mukura VS , Safari Jean Bosco, yavuze ko bahisemo kuganira na we ndetse ko bigeze kure kandi ko ibyo bumvikana bigomba koherezwa muri FIFA bagakurirwaho ibihano.
Ati "Twafashe umwanzuro wo kumvikana na Opoku ubwe, hari ibyo twemeranyije. Twumvikanye ko tubikora mu minsi ine, nibirangira hari amasezerano dusinyana na we tuyohereze muri FIFA, icyo gihano kivanweho."
Safari yakomeje avuga ko kugeza ubu uruhande rwa William Opoku Mensah, rwemeye kugabanya amafaranga ikipe yaciwe kugeza ku kigero cya 30% na 40%, bivuze ko izamwishyura amafaranga ari hagati ya miliyoni 7,910,000 Frw na miliyoni 6,780,000 Frw.
Kugeza ubu umwanzuro wa FIFA urimo n’ibihano byo kutemererwa kwandikisha abakinnyi bashya, uvuga ko Mukura VS igomba kwishyura Opoku Mensah miliyoni 11,300,000 Frw ukaba utuma kugeza ubu Mukura VS itakwandikisha abakinnyi bashya, ku isoko rizafungwa tariki 27 Mutarama 2023.
William Opoku Mensah yinjiye muri Mukura VS tariki 27 Mata 2021, ayisinyira imyaka ibiri ariko atandukana nayo itarangiye ku mpamvu z’imyitwarire mibi, nk’uko ikipe yo ibivuga ndetse ikavuga ko na we hari ibyo yemera akaba ariyo mpamvu arimo kwemera kugabanya amafaranga yakwishyurwa ku bwumvikane.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|