Mukura izacakirana na Etincelles muri 1/8 cy’igikombe cy’amahoro
Muri 1/8 mu gikombe cy’Amahoro, Mukura iri ku mwanya wa mbere muri shampiyona y’u Rwanda izacakirana na Etincelles iri ku mwanya wa gatanu ikaba kandi nayo ifite inararibonye mu mupira w’amaguru mu Rwanda. Iyo mikino ikazaba tariki ya mbere Gashyantare.
Ayo makipe yabonye iyo tike bigoranye kuko kugira ngo Mukura isezerere Rwamagana City hagombye kwitabaza za penaliti, Mukura yinjiza ashanu kuri enye za Rwamagana naho Etincelles itsinda Esperance ibitego 2 kuri 1 bigoranye.
Mu yindi mikino izaba ifite ubukana muri 1/8 cy’irangiza, harimo izahuza Rayon Sport na La Jeunesse. La Jeunesse ikunze kugora cyane amakipe akomeye, yatsinze Rayon Sport ibitego 2 kuri 1 mu mukino wa shampiyona none zongeye guhurira mu gikombe cy’Amahoro.
Ikindi gikunze gushyushya umukino uhuza amakipe yombi ni umutoza wa La Jeunesse, Emmanuel Ruremesha, wahoze atoza Rayon Sport akaza kuyivamo nabi kuko atumvikanye neza n’ubuyobozi bw’iyo kipe. Iyo ayo makipe agiye guhura, Ruremesha aba azi Rayon Sport cyane akandi yanavuze ko biri gihe aba shaka kugaragaza ko Ruremesha ari ntaho yagiye.
Iramutse isezereye La Jeunesse, muri ¼ Rayon Sport yazacakirana na mukeba wayo Kiyovu Sport, banaherutse kunganya igitego kimwe kuri kimwe muri Shampiyona.
Indi mikino izahuza amakipe yombi yo mu cyiciro cya mbere harimo uzahuza Nyanza FC na Police FC n’uwa Marine FC izakina n’Amagaju.
Dore uko amakipe yose azahura muri 1/8 cy’irangiza :
APR FC vs. Bugesera FC
Police FC vs. Nyanza FC
AS Kigali vs. Interforce FC
Mukura VS vs. Etincelles FC
Rayon Sports vs. La Jeunesse
Marines FC vs. Amagaju FC
Unity FC vs. SEC
Kiyovu Sports vs. ASPOR FC
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|