
Umukino wo kwishyura wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Ukuboza 2018, nyuma y’uko ubanza wari wabereye muri Sudani aho amakipe yombi yanganyije ubusa ku busa.
Ikipe ya Mukura yari imaze iminsi mu mwiherero i Gihindamuyaga, yatangiye umukino ishaka igitego hakiri kare.
Uko umukino wagendaga ugera mu minota yo hejuru, ikipe ya EL Hilal El Obeid yari yatangiye isa nk’iyugarira yaje gutinyuka itangira nayo gusatira.
Ubusatirizi bwa Mukura bwari buyobowe na Romami Frank na Christopher Ndayishimiye ntibwashoboye kugera Ku ntego yo kubona igitego.

Umutoza wa Mukura Haringingo wasabwaga gutasinda byanze bikunze ngo akomeze mu kiciro kibanziriza amatsinda yaje gusimbuza Romami yinjiza Onesme Twizerimana mu kibuga.
Ikipe ya Mukura yatangiye gusatira cyane ishaka igitego. Mu buryo bukomeye iyi kipe yabonye n’ubwo Christopher Ndayishimiye yahushije ku mupira yarahawe na Bertrand Iradukunda ari imbere y’izamu wenyine ateye umupira ujya hanze.
Ibihe bisanzwe by’umukino bingana n’iminota 90 byarangiye ari ubusa ku busa hiyambazwa za penaliti, kugira ngo haboneke ikipe ikomeza.

Hakurikiyeho penaliti
Mukura yakomeje kuri penaliti itsinze 5 kuri 4 za El Hilal EL Obeid. Zinjijwe na Saidi Iragire , Gael Duhayindavyi, Ndizeye Innocent, onesime Twizerimana na Ndayishimiye Christopher.
Mukura ikomeje mu kiciro cya kamarampaka (Playoffs) ari cyo kibanziriza amatsinda ya CAF confederation cup.
Biteganijwe ko iyi kipe izahura n’imwe mu makipe izaba yasezerewe muri Champions league yayisezerera ikajya mu kiciro cy’amatsinda ya CAF confederation cup.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi
Mukura Victory Sports: Rwabugiri Omar, Saidi Iragire, David Nshimirimana, Rugirayabo hassan, Mutijima Janvier, Gael Duhayindavyi, Youssuf Lule, Cyiiza Hussein, Bertrand Iradukunda, Romami Frank na Ndayishimiye chrstopher.
Al Hilal El Obeid: Ahmed Abdelazim, Omer Suliman, Maaz Abdelrahim, Ali omer, El Hami Ahmed,Mudathir Eltaib, Mohamed Musa, Yousif Ibrahim, Moalad Maki, Mofadar Mohamed na Ahmed Ibrahim Elnour.
National Football League
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Mukura kabisa nikomeze iduheshe ishema !!!! Erega iruta amavubi
Mukura forever more