Nyuma yo gusezerera ikipe ya Free State Stars ikanabona itike ya 1/16 cya CAF Confederation Cup, Mukura irakomereza urugendo rwayo muri Sudani.

Ikipe ya Mukura VS niyo isigaye ihagarariye u Rwanda mu marushanwa y’Afurika uyu mwaka
Ni umukino ubanza ikipe ya Mukura igomba guhura na El Hilal El Obeid, yo muri Sudani kuri uyu wa Gatandatu Saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba.
Iyi kipe ya El Hilal El Obeid izahura na Mukura, ni ikipe mu mwaka ushize wa 2017 yageze mu mikino y’amatsinda ndetse inagera muri 1/4 cya CAF Confederation Cup.
Iyi kipe kandi muri uyu mwaka wa 2018 yabashije kugera mu cyiciro cya gatatu cy’iyi mikino cya Play-off, aho iyo ibasha gutsinda yari kongera ikagera mu matsinda, bikaba byaranatumye iza mu makipe atanyura mu majonjora y’ibanze ya CAF
National Football League
Ohereza igitekerezo
|