Kuri iki cyumweru taliki ya 26 Nyakanga 2015,mu cyumba cy’inama cy’akarere ka Huye harabera inama y’inteko rusange y’ikipe ya Mukura VS. Mu kiganiro Kigali Today yagiranye na Ntakirutimana Emmanuel,umunyamabanga mukuru w’ikipe ya Mukura, yadutangarije ko muri iyo nama hazaba hasuzumwa ingingo enye nyamukuru arizo:
1. Kwemeza no kwakira abanyamuryango bashya

2. Kureba raporo y’umutungo na raporo y’imikorere
3.Kwemeza ingengo y’imari y’umwaka w’imikino wa 2015/2016
Kuri iyi ngingo hazaba harebwa umubare w’amafaranga azakoreshwa uri shampiona itaha n’ubwo hataremezwa iyo shampiona izakinwa,niba izakinwa nk’uko isanzwe ikinwa cyangwa se ikazakinwa mu ma zones,cyane ko bishobora gutuma habaho impinduka zijyanye n’amafaranga.

Gusa ariko iyi kipe ya Mukura mu mwaka w’imikino ishize yari yakoresheje ingengo y’imari ingana na Milioni 95 z’amafaranga y’u Rwanda, aho iyi kipe yakiniraga imikino myinshi mu mujyi wa Kigali mu gihe ibibuga yifashishaga byari biri muri gahunda yo gusanwa.

4.Gutora komite nshya ya Mukura VS
Ku bijyanye no kwiyamamaza kandi nk’uko twabitangarijwe n’umuvugizi wa Mukura VS, icyo gikorwa kizakorerwa muri iyo nama,ndetse kandi uwerewe kwiyamamaza agomba kuba ari umunyamuryango wemewe kandi wasinye ku mategeko shingiro yatumye ikipe ibona ubuzima gatozi,cyangwa se yaremejwe n’inteko rusange,no kuba ufite ubumenyi kuri siporo.

Ubusanzwe Komite ya Mukura yari igizwe na Olivier NIZEYIMANA, ariwe Perezida,Visi Perezida Gervais BIZIRAMWABO,Umunyamabanga mukuru ni Emmanuel NTAKIRUTIMANA,Padiri MUGENGANA Wellars akaba umujyanama.
Sammy IMANISHIMWE
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|