Nk’uko twabitangarijwe n’Umunyamabanga mukuru wa Mukura Niyobuhungiro Fidele, iyi kipe mu rwego rwo gukomeza kwiyubaka yasinyishije Nshimirimana David, usanzwe ukinira Intamba mu Rugamba (Ikipe y’igihugu y’u Burundi) ndetse n’ikipe ya Vital’o Fc amasezerano yo gukinira Mukura mu myaka y’imikino ibiri iri imbere.

Nshimirimana David azajya yambara nomero 4 muri Mukura
Uwo mukinnyi aje yiyongera ku mutoza Haringingo Francis uzwi nka "Coach Mbaya" iyo kipe yakuye i Burundi mu ikipe ya Vital’o ndetse n’umukinnyi witwaye neza muri Shampiona y’i Burundi Gael Duhayindavyi, hakaza Umunyarwanda Iragire Siad wavuye muri Muzinga, Rachid Mutebi wavuye muri Gicumbi n’Umunyezamu Rwabugiri Omar wavuye muri Musanze.

Nshimirimana David uvuye muri Vital’o, n’Umunyamabanga mukuru wa Mukura Fidele Niyobuhungiro

National Football League
Ohereza igitekerezo
|