Ni umukino wo kwishyura wabereye kuri Stade Huye, aho Mukura yatsinze igitego 1-0.
Ni igitego cyatsinzwe na myugariro Nshimirimana David n’umutwe, umupira wari utewe na Ciza Hussein kuri koruneri.
Abakinnyi babanje mu kibuga
Mukura VS: Rwabugiri Omar, Rugirayabo Hassan, David Nshimirimana, Iragire Saidi, Mutijima Janvier, Nkomezi Alexis, Gael Duhayindavyi, Ciza Hussein, Iradukunda Bertrand, Ndayishimiye Christophe, Twizerimana Onesme

Free State Stars: Mbambo Samkelo, Mobbie Nyiko, Mbhele Richard, Keita Bangaly, Mbuli Treasure, Masehe Leamoha, Mokhuoane relebogile, Dlamini Sthembiso, Bhengu Linda, Moseamedi Judas, Masina Sibusiso.
Nyuma yo gutsinda uyu mukino, Mukura izahura na Al Hilal Obeid yo muri Sudan, aho umukino ubanza uzaba hagati ya tariki 14-16/12/2018, uwo kwishyura ukaba nyuma y’icyumweru
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
COURAGE MUKURA,MWITEGURE NEZA NO MURI SOUDAN MUZASERUKANE ISHEMA N’ISHEJA,MUHESHE IKUZO ABANYARWANDA BOSE.Nimukomeze neza,APR NIZE ISHAKE UBURYO YAKONGERA GUTWARA SHAMPIONA Y’UMWAKA UTAHA ,YONGERE IJYE KWITEMBERERA KUNYANJA YA MEDITARANEE,.
Mukura Oyeee!!!!! Muri abagabo muraruta APR yananiwe kurenga umutaru ikangata iri mu rugo gusa yasohoka ubwoba bukayitaha bakayiha agatebo k’ibitego ndetse mbemereye ihene ku bunani. Mukomereze aho muzakurayo n’akadorari kazabafasha kwiyubaka. wenda Perezida Kagame nkunda yavuga ngo abanyarwanda bamenye gukina noneho. Sudani muzayihane mujye mukomeze