Ni ibirori byabaye nyuma y’imyitozo ya nyuma itegura umukino Rayon Sports izahuramo na Etincelles kuri uyu wa Gatandatu.

Muhire Kevin avuga ko ibyo yagezeho uyu mwaka mubo abikesha harimo Umutoza we Robertinho
Mu birori byari byateguwe na Rayon Sports ifatanyije na Skol ndetse n’abafana ba Rayon Sports, haje gutangwa ibihembo byari bigabanyije mu byiciro bitatu.
Habanje igihembo cy’umukinnyi watunguranye agakora impinduka muri Rayon Sports, igihembo cyatwawe na Bimenyimana Bonfils Caleb.

Muhire Kevin avuga ko ibyo yagezeho uyu mwaka mubo abikesha harimo Umutoza we Robertinho
Hakurikiyeho igihembo cya myugariro w’umwaka, igihembo cyatwawe na Eric Rutanga wakinaga umwaka we wa mbere muri Rayon Sports.
Igihembo gikuru cy’umunsi, cyagombaga guhabwa umukinnyi w’umwaka, cyaje guhabwa Muhire Kevin ukina hagati muri iyi kipe
National Football League
Ohereza igitekerezo
|