Ikipe ya Misr Lel Makasa ya kane muri Shampiona y’icyiciro cya mbere mu Misiri (Egypt), yandikiye Rayon Sports iyimenyesha ko yifuza Muhire Kevin ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya Rayon Sports.

Muhire Kevin yatoranijwe nk’umukinnyi w’umwaka wa Rayon Sports
Nk’uko twabitangarijwe na Muhirwa Freddy Visi-Perezida wa Rayon Sports, yadutangarije ko ubwo butumire babubonye kandi biteguye kureka uyu mukinnyi akajya kugerageza amahirwe.
"Iyi kipe yaratwandikiye kandi twamaze no kuyisubiza, Muhire Kevin azajya gukora igeragezwa tariki 20/11/2018, akazakora igeragezwa ry’ukwezi kumwe"
Iyi kipe ya Misr Lel Makasa ihagaze neza muri Shampiona y’uyu mwaka, ngo yiteguye gutanga Ibihumbi 50 by’amadollars kuri uyu mukinnyi, ahwanye na 44,131,630 Frws(Hafi Milioni 45 z’amafaranga y’u Rwanda)
National Football League
Ohereza igitekerezo
|