Ku munsi wa Gatandatu wa shampiona, Rayon Sports yatsinzwe na Kiyovu ibitego 2-1, aho umutoza wa Rayon Sports yatangaje ko bimwe mu byamugoye harimo kubura Muhire Kevin wari umaze iminsi ayobora umukino wa Rayon Sports.

Muhire Kevin ashobora kongera kugaragara muri Rayon Sports ihura na APR FC
Uyu musore w’imyaka 20 wari umaze iminsi ari mu igeragezwa mu Misiri, yamaze gusoza igeragezwa aho kuri uyu wa Kabiri agomba kuba abarizwa mu mujyi wa Kigali.
Biteganyijwe ko bidahindutse, Muhire Kevin yiteguye gukina uyu mukino uzahuza Rayon Sports na APR FC ku wa Gatatu, umukino uzatangira Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Reyo tuzayitsinda 3:0 APR FC tumezeneza turiteguye ntakibazo dufite