Muhanga: Ikipe z’abakobwa n’abahungu zigeze ku mikino ya nyuma ku rwego rw’Intara

Ikipe y’abakobwa n’abahungu zo mu Karere ka Muhanga zigeze ku mikino ya Nyuma mu marushanwa Umurenge Kagame Cup, nyuma y’imikino yabaye muri weekend i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo.

Tariki ya 30 Gicurasi ikipe y’abahungu y’Umurenge wa Nyamabuye ihagarariye Akarere ka Muhanga yakinnye n’iy’Umurenge wa Busasamana ihagarariye Akarere ka Nyanza maze umukino urangira ari ibitego 2 bya Nyamabuye ku 0 bw’ikipe ya Busasamana.

Amakipe yombi akaba yarakinnye ashaka intsinzi, dore ko Muhanga yashakaga kugera ku mukino wa nyuma kugirango izakomeze ku rwego rw’igihugu yigeze no kugera mu marushanwa yo mu mwaka ushize mu gihe Busasamana yigeze no gutwara igikombe cy’Umurenge Kagame Cup nayo yashakaga intsinzi ariko bikaza kuyangira aho yatsinzwe irushwa bigaragara na Nyamabuye.

Ikipe y'Umurenge wa Nyamabuye izakina n'izarokoka hagati ya Ruhango na Nyamagabe
Ikipe y’Umurenge wa Nyamabuye izakina n’izarokoka hagati ya Ruhango na Nyamagabe

Ku cyumweru tariki ya 31 Gicurasi, mu bakobwa ikipe ya Nyamabuye nanone yatsinze iy’Umurenge wa Save mu karere ka Gisagara ibitego 2 ku busa bwa Gisagara, umukino nanone wabereye i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo kuko amabwiriza agenga amarushanwa Umurenge Kagame Cup ateganya ko amakipe ku rwego rw’Intara akinira ku bibuga atitorezaho.

Amarushanwa Umurenge Kagame Cup ategurwa hagamijwe kwimakaza imiyoborere myiza no gufasha abakiri bato gukina no kugaragaza impano zabo mu mupira w’Amaguru, abaturage bakarushaho guhabwa akanya ko gusobanukirwa n’amahame y’Imiyoborere myiza.

Abayobozi batandukanye mu ntara y'Amajyepfo bari kwije Kwihera ijisho "Kagame Cup"
Abayobozi batandukanye mu ntara y’Amajyepfo bari kwije Kwihera ijisho "Kagame Cup"

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu Vincent Munyeshyaka avuga ko imiyoborere myiza igaragarira mu baturage bishimye kandi ko impamvu yo kwishima iva ku miyoborere myiza, aho ngo ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko abanyarwanda baza ku mwanya wa mbere mu baturage bishimye.

Munyeshyaka kandi agaragaza ko imiyoborere myiza yatumye icyizere cyo kubaho cy’abanyarwanda kizamuka kikagera ku myaka 65 yo kubaho, bivuze ko ngo abanyarwanda bayobowe neza kandi, ko kubera imiyoborere myiza byose bishoboka.

Munyeshyaka avuga ko imiyoborere myiza yatumye icyizere cyo kubaho ku Banyarwanda kizamuka
Munyeshyaka avuga ko imiyoborere myiza yatumye icyizere cyo kubaho ku Banyarwanda kizamuka

Amarushanwa Umurenge Kagame Cup yatangiye mu mwaka wa 2006 aho amaze imyaka icyenda ahatanira igikombe gitangwa n’Umukuru w’Igihugu, mbere akaba yaritwaga amarushanwa y’Imiyoborere myiza.

Insanganyamatsiko izirikanwa uyu mwaka ikaba igira iti “Imitangire myiza ya serivisi, ishingiro ry’imiyoborere myiza n’iterambere”.

Ephrem Murindabigwi

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka