Muhanga: Ikipe ya Kamonyi na Muhanga zafatanye mu mashati mu marushanwa” Umurenge Kagame Cup”
Amakipe y’abakobwa ya Muhanga na Kamonyi yaraye ashyamiranye hafi no kurwana nyuma y’uko ikipe ya Muhanga izamuye ikibazo cy’uko Kamonyi yakinishije abakinnyi batabyemerewe kandi basabwa kwigaragaza ntibikorwe bagahita bitahira.
Nyuma y’umukino wahuje aya makipe yombi ku cyumweru taliki 24 Gicurasi 2015 kuri Stade ya Muhanga, amakipe yombi yarangije umukino maze ajya mu rwambariro ari naho hakurikiyeho kugaragariza ababishinzwe ko habayeho gukinisha abakinnyi batabyemerewe ku ikipe ya kamonyi.

Amabwiriza agenga amarushanwa “Umurenge Kagame Cup” ariko ateganya ko mbere y’uko umukino utangira ari bwo hatangwa ibibazo ku bakinnyi batemerewe gukandagira mu kibuga, ari nabyo byabanje kuba ariko hakagira n’abandi bakinnyi baca mu rihumye ikipe ya Muhanga, ari nacyo cyatumye ababibonye babigaragaza nyuma y’umukino.
Kutumvikana ko abakinnye bakwigaragaza ngo harebwe niba koko haba harimo abatabyemerewe, ikipe ya Kamonyi yabyanze maze n’urusaku rwinshi ishyamirana n’abakinnyi ba Muhanga ndetse n’umuyobozi wabo, aho bamwe banafatanaga mu mashati, abandi bagatongana.

Nyuma y’iminota nka 30 basuzuma iki kibazo, ababishinzwe bemeje ko niba hari icyo Muhanga batishimiye babigaragaza mu nyandiko ku rwego rw’Intara bigasuzumwa hakurikijwe amategeko agenga amarushanwa.
Kabera Védaste, Umukozi w’Intara y’Amajyepfo ushinzwe imiyoborere nawe utishimiye gushyamirana kw’amakipe yombi yemeza ko ikipe ya Kamonyi ititwaye neza yanga kugaragaza abakinnyi ngo harebwe niba hari abakinnye batabyemerewe, cyakora ngo ntabwo byakemurwa no kubivuga gusa kuko hagomba kugaragazwa ibimenyetso birimo no kwerekana urutonde rw’abakinnyi b’abakobwa bafite andi masezerano mu yandi makipe cyangwa se bayahawe kuva mu 2012.
Ikipe y’abakobwa ya Kamonyi niyo yari imaze gutsinda umukino wo gukomeza muri 1/2 cy’amarushanwa Umurenge Kagame Cup nyuma yo gutsinda ikipe ya Muhanga ibitego 2 kuri 1, mu gihe ikipe y’abahungu y’Umurenge wa Nyamabuye i Muhanga ari yo izakomeza muri ½ kuko nta kibazo cyayigaragayeho.

Umwaka ushize ikipe y’abahungu ya Muhanga yatewe mpaga ku mukino wa nyuma ubwo yakinaga n’Akarere ka Gasabo, nyuma y’uko bigaragaye ko Muhanga yakinishije abakinnyi bafite andi masezerano, ari nabyo byaba kuri Kamonyi biramutse bigaragaye koko ko yakoze ibisigaye byitwa gutekinika.
Ephrem Murindabigwi
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ngaho re, ko igikombe cy’ umusaza bagitesheje agaciro! Bahanwe kabisa!!!