Mugisha Didier afashije Rayon Sports kubona intsinzi nyuma y’ukwezi idatsinda

Ikipe ya Rayon Sports itsinze As Kigali igitego 1-0 mu mukino wa shampiyona nyuma y’igihe kirekire itabona intsinzi.

Ni umunsi wa 18 wa shampiyona ya Rwanda Premier League wabereye kuri Kigali Pele Stadium ukaba wari n’umunsi wa mbere w’imikino yo kwishyura ku mpande zombi.

Ni umukino ikipe ya Rayon Sports yagiye gukina imaze igihe kingana n’ukwezi nta ntsinzi ibona mu mikino ya shampiyona dore ko nibura mu mikino itanu yaherukaga gukina mu marushanwa yose, iyi kipe yari yaratsinzemo umukino umwe.

Ku ruhande rwa Rayon Sports, ni umukino yagiye gukina yongeye gukora impinduka mu bakinnyi bari babanje mu kibuga mu mukino yaherukaga gukina ndetse ikanawutakaza itsinzwe na Police FC 1-0.

Mu mpinduka ikipe ya Rayon Sports yari yakoze, ni nk’aho umukinnyi Mugisha Didier iyi kipe yari imaze iminsi itijwe na Police FC yari yabanje mu kibuga ndetse na Uwumukiza Obed nawe waguzwe n’iyi kipe avuye muri Mukura Victory Sports.

Ikipe ya As Kigali y’umutoza Shaban Mbarushimana, nayo yari yakoze impinduka aho yari yabanje mu kibuga abakinnyi bane bashya iheruka gu sinyisha barimo Sunday Inemesit Akang, Gedeon Bendeka, Adama Bagayogo ndetse na Sinaly Mory Diarra.

Ni umukino ikipe ya Rayon Sports yatangiye ibona uburyo bwo gutsinda no gufunfura amazamu hakiri kare gusa abugarira ba AS Kigali barimo Mitima Isaac bakomeza kwitwara neza.

Ku munota wa 35, nyuma ya kufura yari itewe na Emery Bayisenge ariko igafata igiti cy’izamu umupira ukagaruka, Mugisha Didier yahise atsindira ikipe ya Rayon Sports FC ari nacyo cyasoje igice cya mbere.

Igice cya kabiri cyaranzwe n’impinduka ku makipe yombi gusa nta cyo byahinduye ku musaruro mbumbe wari wabonetse mu gice cya mbere aho igitego kimwe cya Mugisha Didier ari cyo cyasoje umukino Rayon Sports yongeye kubona amanota atatu nyuma y’igihe kingana n’umwezi itazi intsinzi.

National Football League

Ibitekerezo   ( 2 )

GUTERARAYONSPORTINKUNGA

GIRBERT yanditse ku itariki ya: 7-03-2026  →  Musubize

icyonavuga reyo nikomerezaho

twizerimana etienne yanditse ku itariki ya: 5-02-2026  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka