Kuri uyu wa kabiri shampiyona y’icyiciro cya mbere iraba ikomeza ku munsi wayo wa gatandatu, aho umwe mu mikino yitezwe ari uwa Rayon Sports iheruka gutsindirwa i Nyagatare, aho kuri uyu munsi izaba yakiriye ikipe ya Etincelles.

Muri uyu mukino hitezwe kongera kugaragara umwe mu bakinnyi bafashije ikipe ya Rayon Sports kwegukana igikombe cya shampiyona ari we Mugheni Fabrice, uyu akaba yari amaze iminsi akora imyitozo ariko ntagaragare muri 18 biyambazwa ku mikino, aho umutoza yari yatangaje ko impamvu ari imvune yari yaragize mbere gato y’uko shampiyona itangira.
Undi mukinnyi witezwe, ni Kimenyi Yves utari wagaragaye ku mukino Rayon Sports yatsindiwemo na Sunrise i Nyagatare, aho yari yarwaye umugongo hakiyambazwa Mazimpaka Andre.

Abakinnyi 18 Rayon Sports izifashisha ku mukino wa Etincelles FC
Abanyezamu: Kimenyi Yves na Nsengiyumva Emmanuel Ganza
Ba myugariro: Irambona Eric, Rugwiro Herve, Iragire Saidi, Rutanga Eric, Iradukunda Eric Radu na Runanira Amza
Abakina hagati: Commodore Olokwei, Amran Nshimiyimana, Nizeyimana Mirafa, Oumar Sidibe, Sekamana Maxime, Ciza Hussein na Fabrice Mugheni
Ba rutahizamu: Iranzi Jean Claude, Mugisha Gilbert na Bizimana Yannick
National Football League
Ohereza igitekerezo
|