Mugheni Fabrice na Kimenyi Yves bagarutse muri Rayon Sports yitegura Etincelles

Nyuma y’iminsi atagaragara mu kibuga, umukinnyi wo hagati Mugheni Fabrice yongeye kugaruka mu ikipe bwa mbere muri iyi shampiyona 2019/2020

Kuri uyu wa kabiri shampiyona y’icyiciro cya mbere iraba ikomeza ku munsi wayo wa gatandatu, aho umwe mu mikino yitezwe ari uwa Rayon Sports iheruka gutsindirwa i Nyagatare, aho kuri uyu munsi izaba yakiriye ikipe ya Etincelles.

Mugheni Fabrice ari mu bakinnyi baziyambazwa ku mukino wa Etincelles
Mugheni Fabrice ari mu bakinnyi baziyambazwa ku mukino wa Etincelles

Muri uyu mukino hitezwe kongera kugaragara umwe mu bakinnyi bafashije ikipe ya Rayon Sports kwegukana igikombe cya shampiyona ari we Mugheni Fabrice, uyu akaba yari amaze iminsi akora imyitozo ariko ntagaragare muri 18 biyambazwa ku mikino, aho umutoza yari yatangaje ko impamvu ari imvune yari yaragize mbere gato y’uko shampiyona itangira.

Undi mukinnyi witezwe, ni Kimenyi Yves utari wagaragaye ku mukino Rayon Sports yatsindiwemo na Sunrise i Nyagatare, aho yari yarwaye umugongo hakiyambazwa Mazimpaka Andre.

Kimenyi Yves nawe ashobora kongera kugaragara mu izamu
Kimenyi Yves nawe ashobora kongera kugaragara mu izamu

Abakinnyi 18 Rayon Sports izifashisha ku mukino wa Etincelles FC

Abanyezamu: Kimenyi Yves na Nsengiyumva Emmanuel Ganza

Ba myugariro: Irambona Eric, Rugwiro Herve, Iragire Saidi, Rutanga Eric, Iradukunda Eric Radu na Runanira Amza

Abakina hagati: Commodore Olokwei, Amran Nshimiyimana, Nizeyimana Mirafa, Oumar Sidibe, Sekamana Maxime, Ciza Hussein na Fabrice Mugheni

Ba rutahizamu: Iranzi Jean Claude, Mugisha Gilbert na Bizimana Yannick

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka